Polisi ya Uganda yemeje ko abantu 20 bakomerekeye mu mpanuka y'imodoka ya Volcano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ya Uganda yatangaje ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 29 Werurwe 2023 ahagana saa 3h00'. Ivuga ko Polisi yo mu gace ka Ntungamo yakurikiranye iyo mpanuka ikomeye yabereye ku kiraro cya Katinda, ku muhanda Ntungamo - Kabale.

Ni impanuka yabaye hagati y'imodoka ya RAD 795B HYUNDAI BUS ya Volcano Express na RAC 704L SCANIA BUS ya Trinity.

Polisi yakomeje iti "Abagenzi 20 bo mu modoka zombi bakomeretse. Bivugwa ko imodoka ya RAD 795B Hyundai yavaga mu gace ka Ntungamo igana i Kabale yakomeje kugendera ku ruhande rw'iburyo ubwo yageraga ku kiraro cya Katinda, birangira igonganye na bisi ya RAC 704L Scania, yaturukaga muri Kabale igana Ntungamo, yari mu mukono wayo."

It's alleged that motor vehicle reg number RAD 795B Hyundai bus which was moving from Ntungamo heading to Kabale kept right when he reached Katinda bridge & ended up colliding head - on with motor vehicle RAC 704L Scania bus which was from Kabale side to Ntungamo on his lane. pic.twitter.com/CzzTOCyf6S

â€" Uganda Police Force (@PoliceUg) March 29, 2023

Si ubwa mbere imodoka ziturutse mu Rwanda zikorera impanuka muri Uganda, kubera kubusanya imikono yo kugenderamo.

Mu Rwanda imodoka zigendera ku ruhande rw'iburyo, mu gihe muri Uganda zikoresha urw'ibumoso. Iyo zimaze kwambuka umupaka, ziba zigomba guhindura uruhande zikoresha.

Mu Ukuboza 2022, nabwo imodoka ya Volcano Express yari iturutse i Kampala igana i Kigali yagonganye n'indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bane bitaba Imana.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abakomeretse bagera kuri 40, bakaba bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lotom mu gace ka Muhanga.

Hatangajwe ko uburangare ari kimwe mu byateye impanuka, aho umushoferi wa Volcano yataye igice cy'umuhanda imodoka zivuye Kampala zinyuramo, akajya mu ruhande rw'imodoka zituruka mu Rwanda ari naho yagonganiye n'iya Oxygen.

Imodoka ya Trinity yangiritse ariko nta witabye Imana
Izi modoka zagonganye zigeze ku kiraro cya Katinda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-ya-uganda-yemeje-ko-abantu-20-bakomerekeye-mu-mpanuka-y-imodoka-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)