Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yakoresheje amagambo aryohereye mu kwifuriza isabukuru nziza umugore we Miss Iradukunda Elsa baheruka gusezerana
Kuri uyu wa 25 Werurwe nibwo Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 yujuje imyaka 25 y'amavuko, byatumye inshuti ze n'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza kugira umunsi mwiza w'amavuko.
Muri abo ntihari kuburamo umugabo we Prince Kid baheruka gusezerana kubana akaramata, imbere y'amategeko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Prince Kid yagize ati 'Yubile nziza ku mugore wanjye mwiza akaba n'umufatanyabikorwa muri byose. Utuma umunsi wanjye umbera urumuri kandi ndishimye cyane ku mwanya wose umarana nanjye. Sinshobora gutegereza kwizihiza iminsi myinshi y'amavuko hamwe nawe. Ndagukunda!
Urukundo rwa Prince Kid na Elsa rwanyuze benshi kubera ukuntu uyu mukobwa atamutereranye mu bibazo ubwo yari afunzwe akamushakira abatangabuhamya bamushinjura ku birego byo gusambanya ku ngufu abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yashinjwe.
Aba bombi baritegura gukora ubukwe bakabana nk'umugore n'umugabo.