Prince Kid yasubiye imbere y'Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga Irushanwa rya Miss Rwanda yamaze kugeza mu cyumba cy'iburanisha mu Rukiko Rukuru, ahagiye kuburanishirizwa urubanza ku bujurire bw'Ubushinjacyaha nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z'ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n'imvugo z'uwahohotewe nk'ikimenyetso cy'ingenzi.

Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n'imiterere y'icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n'icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n'ubukene mu gihe cya Covid-19.

Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w'u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z'abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

Umwaka ushize nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, ku byaha yarakurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w'imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.

Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho n'abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe 'codes' bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.

Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, ahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n'ubuhamya bwatanzwe n'aba bakobwa.

Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.
Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.

Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y'inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n'Ubushinjacyaha.

Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.
Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n'amajwi yafashwe.
Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y'undi muntu.

Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk'ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry'umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.

Ibi bigahuzwa n'inyandiko yakozwe n'uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.

Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y'umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y'umusore n'inkurmi basabana urukundo.

Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid agizwe umwere, kuko ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-yasubiye-imbere-y-ubushinjacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)