Ni raporo yagaragaje ibikenewe ku isoko ry'umurimo [ni ukuvuga akazi gahari n'inzego karimo] ndetse n'ibyigishwa mu mashuri yaba ay'ubumenyi rusange n'ajyanye n'imyuga n'ubumenyingiro hagendewe kandi ku biteganywa na Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1.
Yagaragaje ko mu rwego rw'imari ari ho hari ubwoko bwinshi bw'imirimo abakoreha bakunze gushakira abakozi aho igera kuri 48 [ni ukuvuga abahanga mu bijyanye no gusesengura inguzanyo, abajyanama mu by'ishoramari n'ibindi].
Urwego rw'inganda rufite ubwoko bw'imirimo 45, naho urwego rw'ubwubatsi rukaba rufite 35 [ni ukuvuga abubatsi, abayobora imirimo yo kubaka, abahanga inyubako n'ibindi].
Urwego rw'ubuhinzi rufite ubwoko bw'imirimo 34 [Aba-Agronomes, veterineri n'abandi]. Urwego rw'Ikoranabuhanga rufite ubwoko bw'imirimo 32, harimo abashinzwe umutekano mu by'ikoranabuhanga, abahanga mu bya porogaramu za mudasobwa n'indi itandukanye.
Urwego rw'Ubuzima rwo rufite ubwoko bw'imirimo 31, urwo gutwara abantu n'ibintu rukagira 19, uburezi bukagira ubwoko bw'imirimo 12 [abarimu muri TVET nibo bakenewe cyane n'indi mirimo itandukanye], mu gihe urwego rw'ubukerarugendo rwo rufite ubwoko 10 bw'imirimo.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibijyanye n'isoko ry'umurimo muri RDB, Ngoboka François, yabwiye IGIHE ko ubu bushakashatsi bwakozwe kugira ngo hagaragazwe imirimo iri ku isoko kandi hasesengurwe imiterere y'isoko ry'umurimo n'ingamba zikwiye gufatwa.
Ati 'Twarebye ubwoko bw'akazi, inzego z'abikorera zirimo gutanga, abakenewe kugira ngo bakore ako kazi n'ubumenyi bagomba kuba bafite mu byiciro byose harimo, abagore, urubyiruko ndetse n'abakuze ariko tunareba abo bari kukabona uburyo bari kwitwara mu gutanga umusaruro wifuzwa.'
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko iyi nyigo isohotse mu gihe abari mu rwego rw'uburezi bari mu gihe cyo kwibaza icyakorwa kugira ngo hakemurwe ibibazo bitandukanye.
Ati "Turi mu bihe by'imbogamizi nyinshi. Abahanga bakoresha ijambo impinduramatwara ya kane mu nganda bagasobanura uburyo ikoranabuhanga riri kugenda rihindura uburyo dukora, ibyo dukora, aho dukora, ibyo dukoresha ndetse n'uburyo twihuza n'aho dukorera."
Yakomeje agira ati "Ikibazo gikomeye dufite nk'igihugu ni ukurandura ubushomeri n'ubukene. Tugomba guhangana na byo niba igihugu cyarihaye intego yo kuzaba gifite ubukungu buciriritse mu 2035 ndetse n'ubukungu buteye imbere mu 2050."
85% mu nzego zimirimo y'ubuyobozi n'inzobere mu bigo bikomeye ntibafite ubumenyi bukenewe
Ibijyanye n'uburyo abantu bafite ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, ababajijwe muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko mu myanya yo hejuru nk'ubuyobozi bw'ibigo, ubuyobozi bw'amashami mu bigo ari ho hakiri ikibazo cyo kubona abafite ubumenyi n'ubushobozi bwifuzwa.
Raporo igaragaza ko nibura mu byiciro by'imirimo 268 byakorewemo ubushakashatsi, byagaragaye ko 85,1% baba badafite ubumenyi bukenewe mu buyobozi bw'ibigo ndetse n'imyanya y'abahanga mu mashami atandukanye aba ari muri ibyo bigo.
Ni mu gihe mu bumenyi bwo hagati [ni ukuvuga abakozi basanzwe mu bigo abafite ubumenyi mu bijyanye n'ubuhinzi, abacuruzi, abatanga serivisi zitandukanye n'ibindi] ari ho hatari ikibazo cyane kuko 13,8% ari bo badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n'ibyo bakoramo cyangwa baba bifuzwaho.
Ku ruhande rw'ubumenyi bwo mu cyiciro cyo hasi [ni ukuvuga abahinzi, abakoresha imashini n'abandi bakozi bakora imirimo iciriritse mu bigo] ho ababa badafite ubumenyi bukenewe cyangwa ubwifuzwa muri iyo myanya ni 1,1%.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko hashyirwaho uburyo bwo guhugura abari mu kazi ndetse n'ababa bakigeramo cyangwa abanyeshuri baba barimo kwimenyereza.
Iyi raporo yakozwe na RDB kandi igaragaza ko ⅓ cy'urubyiruko rudafite akazi.