Rayon Sports yikuye mu gikombe cy'Amahoro 2023 kubera FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu gikombe cy'amahoro nyuma yo kubwirwa ko umukino wayo na Intare FC wari uyu munsi wimuriwe kuwa Gatanu.

Rayon Sports ntiyishimiye uburyo FERWAFA yabandikiye saa tatu n'igice ibamenyesha ko yasubitse uyu mukino kandi bari bamaze gufata urugendo rwerekeza kuri stade.

Perezida w'iyi kipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,yabwiye abanyamakuru ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanzuye ko busezeye mu mikino y'irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro cya 2023.

Avuga kandi ko hakenewe imitegurire itarimo akajagari no kunanizanya hagati ya FERWAFA n'abanyamuryango.

Ati"Turifuza ko amategeko na Admistration [imiyoborere] bikwiye kujya byubahirizwa.Ibyo badutuyeho ntitwabishobora.Igikombe cy'Amahoro,Ubuyobozi bwafashe umwanzuro ko ikipe ya Rayon Sports tuyikuramo."

Yakomeje avuga ko bandikiye FERWAFA bayimenyesha ko basezeye muri iki gikombe ndetse ko aribo bazi uko irushanwa rizakomeza.

Yakomeje avug ko 'twe nka Rayon Sports turifuza ko imigendekere y'umupira w'amaguru mu Rwanda yaba myiza,tuzabiharanira."

Iyi kipe ifata ibi nko kuyihombya kuko yashoye byinshi mu gutegura uyu mukino gusa FERWAFA yemeje ko Rayon Sports nayo hari ibyo itubahirije.

Rayon Sports yari yabuze ikibuga cyo gukiniraho nyuma yo kubwirwa ko Stade ya Muhanga ikiniraho itaboneka kubera ko harizihirizwa umunsi mukuru wahariwe umugore.

Rayon Sports yasabye akarere ka Bugesera kubatiza ikibuga kabemerera ko yaboneka saa 12:30 ariko biza guhurirana nuko saa cyenda hari kubera umukino wa APR FC na Ivoire.

FERWAFA ivuga ko amakipe yombi ariyo APR FC na Rayon Sports byageze mu gicuku atarumvikana uko azagabana amafaranga azinjiza aho Rayon Sports yavuze ko umukino wayo nurangira izasohora abafana hanyuma abareba uwa APR FC bakinjira.

FERWAFA yavuze ko yasubitse uyu mukino kubera ikibazo cy'igihe warangirira kuko muri iki cyiciro iyo amakipe anganyije mu mikino yombi haterwa za Penaliti kandi bishobora gutinza umukino wa kabiri nturangire cyane ko ikibuga cya Bugesera nta matara kigira.

FERWAFA yavuze ko Stade ya Bugesera idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y'inyongera ku mikino yombi.

Iti "Turabamenyesha ko umukino wagombaga kubahuza wimuriwe tariki ya 10 Werurwe 2023.'"

Rayon Sports yari yasabwe kumenyesha FERWAFA ikibuga izakoresha bitarenze kuri uyu wa Gatatu, saa Sita ariko byarangiye isezeye.

FERWAFA yavuze ko yavuze 'iminota y'inyongera'kubera ko a penaliti zitwara igihe nubwo muri iki cyiciro nta minota 30 yongerwaho.

Nyuma y'ibi,Rayon Sports yahise itegura ikiganiro n'itangazamakuru cyafatiwemo umwanzuro wo 'kwikura mu irushanwa.'

Umunyamabanga wa FERWAFA,Muhire Henry,yabwiye B&B FM UMWEZI uko bakwakira icyemezo cyo kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports asubiza ati "Ntabwo habayeho gukererwa kuko nk'urwego rutegura amarushanwa twakarebye ngo bo bamenyesheje ryari ko badafite ikibuga?.Bamenyesheje ryari ko bayibonye?."

Yakomeje avuga ko Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA aribwo bwemerewe guhindura umukino gusa ndetse ko bushobora kuyishyira mu masaha 24.

Yavuze ko kwivana mu irushanwa kwa Rayon Sports ari uburenganzira bwayo ndetse no kugena igihe izarimaramo ariyo mpamvu nta kibazo byatera FERWAFA kugenda kwayo.

Ati "Impungenge za mbere n'ukuba abantu bahabwa amategeko ntibayasome...kuva mu irushanwa cyangwa kurigumamo n'Uburenganzira bwabo ni nayo mpamvu tubabwira ngo ushaka kujya mu irushanwa arabyandikira.Ntabwo ari gereza, si agahato n'uburenganzira bw'umuntu.Ikiba gisigaye n'ukugena igihe azarimaramo bitewe nuko azitwara."

Impamvu Rayon Sports yababajwe n'izi mpinduka nuko umukino wayo washyizwe kuwa Gatanu w'iki cyumweru kandi no ku Cyumweru ifite umukino karundura na AS Kigali muri shampiyona.

Rayon Sports yikuye mu gikombe cy'Amahoro, yiyongereye kuri AS Kigali na Gasogi United n'abandi benshi banze kwiyandikisha.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yikuye-mu-gikombe-cy-amahoro-2023-kubera-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)