Iyi mpuruza itanzwe nyuma yuko uyu mutwe usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ufite ibirindiro muri Congo, ukomeje kugaba ibitero byinshi mu baturage bo mu gace ka Beni, bigahitana abaturage benshi.
Icyizere cyo kongera kwizera umutekano wabo bagitegereje ku bikorwa bihuriweho na FARDC ndetse na UPDF, basaba ko byongera imbaraga mu guhangana n'umutwe wa ADF ukomeje koreka imbaga.
Saddam Patanguli uri mu bayobozi bo muri Sheferi ya Bashu, yagize ati 'Niba koko ihuriro ryita ku baturage, ntabwo ryari gutangirira mu gihuru ngo ryirukane inyeshyamba mu migi minini. Ahubwo, yashoboraga gutangirira mu midugudu minini hanyuma agakora inzira yerekeza mu gihuru kugira ngo imirwano ibere mu gihuru. Ubu ni bwo bwoba bwacu. Twumva ko Uganda ishaka gukuraho akaga ku mipaka yayo kandi abaturage ba Bashu ni bo barimbuka.'
Yakomeje agira ati 'Kuva mu kanya kamwe kugeza ku wundi urashobora kumva ko ADF iri ku rwego rwa Lubero kuko hamwe ni iterambere ryabo kugera ku rwego rwa Mabuku, Maboya, Mukondi, hafi y'ubutaka bwa Lubero. Ibyo ari byo byose, ni ibintu biteye ubwoba. Byaba ngombwa kongera gusobanura agace kagira uruhare muri ubu bufatanye bwa FARDC-UPDF kugira ngo harebwe urugero abaturage b'abasivili bazarindwa.'
Umuvugizi w'ibikorwa bihuriweho na FARDC-UPDF, Lt Col Mack Hazukay yerekana ko hari gukorwa inyigo y'uburyo bwo kujya guhashya ibikorwa by'iterabwoba bya ADF byimukiye mu tundi duce.