RDC yasubije abayisabye gufunga imipaka yayo n'u Rwanda kubera M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Patrick Muyaya Minisitiri w'itangazamakuru n'itumanaho akaba n'umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yakuriye inzira k'umurima abifuza ko imipaka ya DRC n'u Rwanda yafungwa kubera amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi biturutse ku kibazo cya M23.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku mugoroba wejo tariki ya 13 Werurwe 2023,PAtrick Muyaya yavuze ko n'ubwo umubano hagati y'ibihugu byombi utifashe neza kubera amakimbirane aturuka k'umutwe wa M23, DRC itapfa gufunga imipaka yayo n'u Rwanda nk'uko benshi mu banayapoitiki bo muri iki gihugu bakunze kubisaba.

Minisitiri Muyaya, akomeza avuga ko gufunga iyo mipaka kwaba ari uguhima Abaturage ku mpande zombi basanzwe bakenerana ndetse ko byateza akaga k'ubukungu kuri abo batuage b'impande zombi basanzwe babeshejweho no guhahirana.

Yakomeje avuga ko hari Abanye congo batuye mu Rwanda ,hakaba n'Abanyarwanda batuye muri Congo kandi ugasanga bamwe bakorera mu gihugu kimwe bataha mu kindi.

Yagize ati: Nta mpamvu DRC ibona yo gufunga imipaka muri ibi bihe cyane cyane ko nta kibazo dufitanye n'Abanyarwanda ahubwo tugifitanye n'ubutegetsi bwabo. N'ubwo turiguca muri ibi bihe bigoye aho tutabanye neza n'umuturanyi, mugomba kumenya ko iriya mikapaka ikoreshwa cyane n'abatuage ku mpande zombi kandi ninayo shingiro ry'ubukungu bwabo. . Hari Abanyekongo batuye mu Rwanda ariko bakorera akazi kabo muri DRC , hakaba n'Abanyarwanda batuye muri Congo ariko nabo bakorera akazi kabo mu Rwanda .'

Patrick Muyaya, yongeyeho ko Abanye congo n'Abanyarwanda batuye hafi y'iyo mipaka bose bacyeneranye cyane, bityo ko nta mpamvu yo kubigirizaho nkana.

Ati' Dufashe umwanzuro wo gufunga imipaka yacu n'u Rwanda, haba harimo kudashira mu gaciro cyane cyane ko abaturage ku mpande zombi basanzwe bacyenerana .hari kandi Abanyarwanda benshi badahuje imyumvire imwe n'ubutegetsi bwabo kandi bakomeje guhahirana n'Abanye congo. iri kandi ni ihame dusanzwe tugenderaho nk'igihugu kiri mu muryango wa EAC.'

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rushinja iki gihugu gutera inkunga no gukorana n'umutwe wa FDLR ufite intego yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Kuva aya makimbirane yatangira, benshi mu banyapolitiki bo muri DRC barimo Martin Fayulu, Matata Ponyo, n'anandi benshi ,bakunze gusaba guverinoma y'iki gihugu gucana umubano n'u Rwanda burundu no gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.

IVOMO:RWANDA TRIBUNE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yasubije-abayisabye-gufunga-imipaka-yayo-n-u-rwanda-kubera-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)