Real Madrid na Napoli zabaye ikipe za nyuma zakatishije itike ya 1/4 cya Champions League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe yagaragaje imbaraga nyinshi arimo Real Madrid na Napoli yamaze kugera muri 1/4 cy'irangiza cya UEFA Champions League yigaragaje cyane.

Real Madrid yageze muri ¼ cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Liverpool igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cya 6-2 mu mikino ibiri.

Ku rundi ruhande,Napoli yasezereye Eintracht Frankfurt iyitsinze ibitego 3-0 byiyongeraho 2-0 yayitsindiye iwayo, iyisezerera ku giteranyo cya 5-0.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi i Santiago Bernabeu,ikipe ya Real Madrid itigaragaje cyane yatsinze Liverpool yari yitezweho ibitangaza ihita iyisezerera.

Byasabye umunota wa 78 w'umukino kugira ngo Real Madrid ifungure amazamu ku gitego cyinjijwe na Benzema wahawe umupira mwiza na Vinícius.

Icyakora Benzema mbere y'aho yahushije igitego cyabazwe ubwo yari ahawe umupira mwiza na Vinícius Júnior, ateye ishoti rizamuka hejuru y'izamu.

Undi mukino wabaye ku wa 15 Werurwe, warangiye Napoli itsinze Eintracht Frankfurt ibitego 3-0 birimo bibiri bya Victor Osimhen na Pietr Zielinski kuri penaliti.

Amakipe 6 mu yazakina ¼ yose yatwaye iki gikombe uretse Napoli na Man City.

Amakipe yabonye itike ni: Chelsea, Benfica, Bayern Munich, AC Milan, Inter Milan, Manchester City, Napoli na Real Madrid.

Tombora y'uburyo azahura izaba ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe, i Nyon mu Busuwisi. Imikino ibanza izakinwa tariki ya 11 n'iya 12 Mata mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 18 n'iya 19 uko kwezi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-na-napoli-zabaye-ikipe-za-nyuma-zakatishije-itike-ya-1-4-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)