REB yashimangiye ko nta gitabo kivugwamo ubutinganyi kizinjira mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingingo y'abaryamana bahuje ibitsina imaze iminsi itavugwaho rumwe, aho basaba kwakirwa muri sosiyete, ibihugu bimwe bikabyumva, ibindi bikabyamaganira kure.,

Muri zimwe mu mfashanyigisho zikoreshwa mu bihugu bimwe, hagaragaramo iyi migenzereze y'abahuje ibitsina.

Ingero za vuba ni uko muri Gashyantare 2023, aho ibihugu bya Tanzania na Kenya byahagaritse ibitabo bimwe byari mu mashuri, birimo ubutumwa bugaragariza abana ko gukundana n'abo bahuje ibitsina nta kibazo kirimo.

Harimo igitabo kigenewe abana cyitwa "What's happening to me?" [Ni ibiki biri kumbaho?], cyahagaritswe muri Kenya kubera ubutumwa bugaragaza ko ari ibintu bisanzwe "kumva ukururwa n'umuntu muhuje ibitsina mu gihe ugenda ukura."

Iki kibazo muri Tanzania ho cyageze ku rundi rwego, kuko ibitabo byahagaritswe bivugwa ko byahageze ari inkunga. Ibyo ni The Diary of a Wimpy Kid, ibice bitandatu byanditswe n'umunyamerica Jeff Kiney.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugeni n'Ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien yabwiye IGIHE ko nta gitabo na kimwe kibarizwa mu bubiko bwabo kirimo izo nkuru z'ubutinganyi, ndetse ngo nta kizigera kigera mu mashuri yo mu Rwanda.

Yagize ati "Mu Rwanda ntabyo. Ntabwo dutekereza ko bizahagera kuko igitabo cyangwa ikindi gikoresho cyifashishwa mu myigishirize, mbere y'uko kijya mu mashuri turabanza tukicara tukabisesengura, tukareba ko harimo za ndangagaciro nyarwanda dukeneye."

"Hari umuco wo kutareka ibintu ngo bigende gutyo gusa uko byiboneye, ahubwo turabanza tukabisesengura mbere y'uko bigera mu mashuri. Kereka binyuze mu zindi nzira, ariko nabyo ntabyo duteganya."

Ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda birimo ibiva mu nkunga z'amahanga n'ibyandikirwa mu Rwanda, harimo n'iby'abantu ku giti cyabo.

REB ivuga ko ifite itsinda ryihariye rishinzwe gusuzuma no gusesengura ibitabo mu ndimi enye, ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili, rikareba niba gikwiye kwifashishwa mu mashuri ku kigero cy'abandikiwe igitabo.

Umwanditsi ufite igitabo yandikira umuyobozi wa REB amumenyesha ko yacyanditse n'abo yakigeneye, iryo tsinda rikareba amakosa arimo kugira ngo akosorwe ndetse n'ibyo yakongeramo.

Nyuma rikandika ibaruwa yemeza niba icyo gitabo cyujuje ibisabwa kandi cyemewe ko cyakoreshwa ku bana bato.

Umuyobozi w'ishami ry'Ubugeni n'ubumenyamuntu muri REB, Rutiyomba Florien, avuga ko ibitabo bikoreshwa mu mashuri biba byagenzuwe bihagije, ku buryo nta byigisha ubutinganyi bishobora kubamo
Ibitabo bikoreshwa mu mashuri bibanza gusesengurwa n'itsinda ryihariye, rikareba niba birimo indangagaciro nyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yashimangiye-ko-nta-gitabo-kivugwamo-ubutinganyi-kizinjira-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)