Reba amakosa 10 abantu bakunze gukora mugitondo bigatuma birirwana umunabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tugiye kurebera hamwe amakosa agera ku 10 wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza, kuko ibyishimo, guseka aribyo soko yo kuramba no no kugera ku munezero w'ubuzima tubayemo.

1. Gukangurwa n'inzogera, isaha( reveille): Abantu benshi bahitamo gukangurwa n'isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

2. Kuguma mu kizima bwacyeye: Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugirango urumuri rw'umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

3. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w'amaraso ukabije, isereri n'ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

4. Kudakora imyitozo ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y'umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

5. Kutoza amenyo: Iri ni ikosa rikorwa n'abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

6. Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n'abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi arimo indimu n'ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y'iminota mirongo ine nyuma y'uko bafata iryo funguro.

7. Kwihutira kubyukira ku byuma by'ikoranabuhanga:
Iri ni ikosa rikorwa n'abantu benshi bitewe n'umuvuduko w'iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y'akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n'abarigwamo bakibereye mu buriri.

8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y'umunsi: Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y'umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y'umunsi.

9. Kubyuka utekereza ibibazo ufite: Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

10. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi: Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n'iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

Aya makosa tumaze kuvuga agera ku icumi hiyongeraho ikosa rikomeye ku bashakanye kandi bagomba gukosora . Umunezero wa mbere ushobora gutuma umugore cyangwa umugabo yirirwa ameze neza umunsi wose ni igikorwa cyo gutera akabariro buri gitondo kuko bituma akazi bagakora neza kandi baruhutse mu mutwe.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-amakosa-10-abantu-bakunze-gukora-mugitondo-bigatuma-birirwana-umunabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)