Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2023 ari bwo Rev. Rwibasira Vincent azamurika ibi bitabo ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ku Gisozi. Uyu muhango wiswe "Apocalyptics Books Official Launch", uzatangira saa Munani z'amanywa. Uzaba ugizwe n'ibice bitatu.
Igice cya mbere ni ukuririmba, igice cya kabiri ni ikiganiro nyungurana bitekerezo kizaba kigizwe n'abashumba batandukanye ari bo Rev. Dr. Rutayisire Antoine, Pastor Barore Cleophas, Rev. Alain Numa, Pastor Salomon Kanyeshyamba na Pastor Uwimana Jean Pierre. Igice cya gatatu ni ugushyigikira impano y'umwanditsi bagura ibitabo bye.
Ibi bitabo bine Rwibasira agiye kumurika, bigaruka ku bihe bibi Isi igiye kujyamo mu bihe biri imbere. Ibyo bitabo uko ari bine ni: 'Ubuhanuzi bwa Daniel', 'Tumenye ibyahishuriwe Yohana','Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati' ndetse n'ikitwa 'Irinde guta igihe cyawe'.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Rev Rwibasira yavuze ko isi igiye kunyura mu bihe bibi kandi ibihe bitari byiza. Ni ubuhanuzi bwavuzwe cyera abantu bakagenda babwibagirwa. Ati: 'Nanditse ibi bitabo kugira ngo nongere nibutse abantu, nongere nibutse abanyarwanda ko ubu buhanuzi bugiye gusohora mu gihe gito nubwo tutazi umunsi cyangwa igihe.'
Mu kiganiro n'itangazamakuru Rev. Rwibasira Vincent yavuze ku bikubiye mu bitabo bine agiye gushyira hanze kuri iki cyumweru
Igitabo "Ubuhanuzi bwa Daniel" kigaruka ku bwami bw'isi. Kivuga ku bwami buzategeka isi uhereye kuri Baburoni ukageza kuri Roma
Yavuze ko mu gitabo yise Ubuhanuza bwa Daniel harimo ibisobanuro by'ubuhanuzi Daniel yavuze ku bwami buzategeka isi uhereye kuri Baburoni ukageza kuri Roma ndetse n'ubundi bwami yagereranyije n'ibumba n'ibice by'ibyuma, kikavuga kandi intambara Isiraheri yarwanye n'izo izakomeza kurwana.
Igitabo Tumenye Ibyahishuriwe Yohana kigaruka ku byago bikomeye bizaba ku isi
Igitabo yise Tumenye Ibyahishuriwe Yohana, kigaruka ku byago bikomeye bizaba ku isi nyuma yo kuzamurwa kw'itorero kandi kizaba ari igihe cyo gukora kwa antiKristo.
Igitabo Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati gihuriza hamwe ibintu bizaba nyuma y'uko itorero rizamuwe. Iki gitabo gihuriza hamwe ibintu bizaba nyuma y'uko itorero rimaze kujya mu Ijuru, uko Isiraheri izaba imeze, uko izamera nyuma n'uko yagiye imera mu myaka yatambutse.
Igitabo "Irinde guta igihe cyawe" cyerekana ko igihe gihenda kandi ko igihe ari amafaranga
Igitabo cya kane ni ikitwa "Irinde guta igihe cyawe", cyerekana ko igihe gihenda, ko igihe ari amafaranga kandi ko igihe cyagiye kitagaruka. Nyuma yo kumenya ibyo byose, rero abantu birinda gutakaza igihe mu bidafite akamaro.
Rev. Past ugiye gushyira hanze ibitabo bine bigaruka ku buhanuzi bukomeye
Rev. Rwibasira avuga ko yatangiye kugira umuhamagaro wo kwandika mu mwaka wa 1986, aho yari amaze imyaka irindwi yakiriye agakiza, kuri ubu akaba amaze kwandika ibitabo 11. Ibyo amaze gushyira hanze bikaba ari ibitabo 4, akavuga ko n'ibindi bizasohoka mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi w'urubyiruko mu itorero rya Bethesda Holy Church ashimira Rev. Rwibasira mu gufasha urubyiruko
Oliver Ngenzi ukuriye urubyiruko mu Itorero Bethesda Holy Church yavuze ko ari umugisha kugira Rev. Pastor Rwibasira, kandi ko ari umubyeyi, anakanguriya urubyiruko kuzasoma ibikubiye muri ibi bitabo no kubigura bakabasha kumva impanuro zikubiyemo.
Umufasha wa Rev. Rwibasira avuga ko urugendo rutari rworoshye mu kwandika ibi bitabo
Umufasha wa Rev. Rwibasira, yabwiye abanyamakuru ko urugendo rwo kwandika rutari rworoshye kuko byasabaga umutware we igihe kinini. Ati: 'Nabona ari ibintu by'umutwaro uremereye kandi unsaba kwihangana cyane'
Akomeza avuga ko kubera gukunda Imana no gukunda umurimo bitamugora cyane, na cyane ko bisaba gushyigikirana kugira ngo umurimo w'Imana ujye imbere.
Rev. Rwibasira avuga ko igitabo cyamugoye cyane ari ikitwa "Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati kuko ari igitabo kirimo amateka aho byamusabaga gusoma ibindi bitabo dore ko ari nacyo yahereyeho yandika.
Akomeza ashishikariza urubyiruko gukomeza uyu murage. Ati: 'Kwandika ni ukurwana intambara kuko uba wigisha abantu bakureba n'abatakureba, wigisha abari hafi n'abari kure, wigisha ab'iki gihe n'ab'igihe kizaza. Rero ndabifuriza kugira umuhate wo kwandika kuko ibyo kwandikaho ari byinshi'.
Umunyamakuru Theo wa Life Radio na Agape Tv mu kiganiro na Rev. Rwibasira Vincent
Emmy Ikuzo wa Radio Umucyo niwe wari umuhuza w'ibiganiro
Ibitabo bye byose bivuga ku buhanuzi bujyanye n'ibihe bibi Isi igiye kujyamo
Peace Nicodem wa Magic Fm ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Itangazamakuru ryitabiriwe ku bwinshi kumva ubuhanuzi bukubiye mu bitabo bya Rev. Rwibasira
Prince Shumbusho na Esca Fifi wa Tv10
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU
AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu