RIB, Dacco, n'Abasirikare, bafatiye umwitero... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere muri BK Arena hashorejwe imikino ya EAPCCO, ihuza inzego za Polisi yo muri Afurika y'iburengerazuba. Iyi mikino yari imaze icyumweru kirenga, yashyizweho umutemeri n'umukino wa Handball wahuje u Rwanda na Uganda ndetse ukaba wari umukino uriho ihangana rikomeye.

Umukino watangiye ahagana ku isaha ya saa sita zuzuye aho u Rwanda rwahabwaga amahirwe bigendanye n'uko n'ubusanzwe ikipe ya Polisi y'u Rwanda isanzwe ifite ikipe ya Handball ikomeye, ndetse yegukana ibikombe hano imbere mu gihugu.

Abakinnyi ikipe ya Polisi y'u Rwanda yakoresheje

Kanyandekwe Gaston

Rwamanywa Viateur

Kubwimana Emmanuel

Umuhire Yves

Mutuyimana Gilbert

Kayijamahe Yves

Akayezu Andrew

Urangwanimpuhwe

Ndayisaba Etienne

Mbesutunguwe Samuel

Nshimiyimana Thinaty

Hagenimana Fidele

Uwimana Jackson

Murwanashaka Emmanuel

Nshimiyimana Alex

Uwayezu Arsene

Abakinnyi Polisi ya Uganda yakoresheje

Ssentamu Ivan

Lam Anthony

Said Abdul Salom

Ssendagire Hassan

Ssekamonyo

Benjamin Daniel

Twinomigisha Kenneth

Wakoroch Jacob

Nyanzi Shabik

Kisa Ivan

Kisalita Isam

Pirwoth Emmanuel

Ssebugizi wasswa.

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda yatangiye umukino iyoboye, kuko yagejeje amanota atanu ikipe ya polisi ya Uganda ifite amanota 2 gusa. Uganda yakoze amakosa menshi by'umwihariko ku munyezamu wayo Ssentamu Ivan byatumye ikipe ya Polisi y'u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 10, ndetse Polisi y'u Rwanda ikomeza gutwara umukino uko, umukino urangira polisi y'u Rwanda itsinze polisi ya Uganda ibitego 41 kuri 27. Polisi y'u Rwanda yahise yegukana igikombe cya Handball mu mikino ya EAPCCO, aho wari umukino nyamukuru usoreza iyi mikino.

Uyu mukino ndetse n'isozwa rya EAPCCO Games byari byitabiriwe n'inzego z'umutekano hafi yazose z'u Rwanda harimo igisirikare cy'u Rwanda RDF, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, Urwego rushinzwe amagereza mu RCS, DASSO ndetse na Polisi y'igihugu yari yitabiriye iyi mikino.

KANDA HANO UREBE UKO UMUKINO WAGENZE

">

Imikino ya EAPCCO yari ibaye ku nshuro ya kane, gusa ikaba yari inshuro ya mbere ibereye ku butaka bw'u Rwanda. 

Inzego zitandukanye z'umutekano w'u Rwanda zari zitabiriye  

Abasirikare bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe ya Polisi y'u Rwanda 

RIB bari bamwe mu bafana bakuru ikipe ya Polisi ya handball yari ifite 

RCS nayo iri mu batije umurindi ikipe ya polisi y'u Rwanda ubwo yanyagiraga polisi ya Uganda 

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, iyi mikino ijya gutangira yari yasabye amakipe y'u Rwanda kwitwara neza, none byarangiye ahesheje ishema igihugu ndetse na Polisi y'igihugu 

Andi makipe nayo ya polisi yegukanye ibikombe mu yindi mikino, yari yaje gushyigikira ikipe ya handball 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127502/rib-dacco-nabasirikare-bafatiye-umwitero-police-yu-rwanda-inyagira-u-bugande-video-127502.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)