Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), gisaba ababaga n'abacuruza inyama, ko utazashobora kuzikonjesha agomba gukora ibishoboka byose zikaba zariwe zitararenza amasaha abiri zibazwe.
Umuyobozi ushinzwe kwandikisha ibikorwa, gutanga impushya hamwe n'ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza, Antoinette Mbabazi, arasobanura birambuye icyemezo RICA iherutse gufata, cyo gusaba abacuruzi b'inyama kuzitanga zimaze muri firigo nibura amasaha 24.
Asubiza abavuze ko iyo batetse cyangwa bokeje inyama udukoko duteza indwara duhita dupfa, avuga ko ari byo koko, ariko iyo zimaze amasaha abiri zibazwe ntizikonjeshwe, twa dukoko tuba twatangiye kubyara uburozi kandi bwo iyo butetswe ngo ntabwo bupfa.
Mbabazi avuga ko ubukonje bwa dogere selisiyusi buri ku gipimo cya 4 munsi ya zero (-4⁰C) butuma inyama zigumana ububobere(amazi), bigatuma ziribwa zoroshye kandi ziryoshye.
Mbabazi avuga ko inyama zarengeje amasaha abiri zidakonjeshejwe ziba zatangiye guhindura ibara, ari yo mpamvu abafite amabagiro n'ahacururizwa inyama, babujijwe kuzimanika ahubwo basabwa kuzirekera muri firigo.
Amabagiro manini n'aciriritse asabwa kugira icyumba gikonjesha, mu gihe amabagiro mato ari mu cyaro kure y'ibyuma bikonjesha (firigo), agomba kuba yatanze inyama ku bazikeneye zikaribwa cyangwa zikabikwa zitetse, bitarenze amasaha abiri nyuma yo kubagwa.
Mu gihe bitagenze gutyo, za nyama zikaba zigomba kuba zagejejwe mu byuma bikonjesha (muri busheri), bitarenze amasaha abiri nyuma yo kubagwa.
Mbabazi akomeza agira ati "Umuntu uzigejeje mu rugo, udafite uburyo bwo kuzikonjesha, usabwa guhita uziteka bitarenze amasaha abiri."
RICA ivuga ko nta tungo ryemerewe kubagirwa aho ryororerwa uretse inkoko n'inkwavu, kandi na ho hagomba kuba hari uburyo bwo guhita bakonjesha inyama, bwaba budahari zikaba zatetswe cyangwa zagejejwe aho zigomba gukonjeshwa.
Mbabazi avuga ko hari abantu barya inyama zitakonjeshejwe zikabagwa nabi nyuma y'iminsi itatu cyangwa irindwi baziriye, hakaba n'abandi bahita bafatwa n'uburwayi cyangwa babona izindi ngaruka mu gihe kitarenze isaha imwe.
Mu ndwara RICA isobanura ko ziterwa no kurya inyama zifite mikorobe, harimo tifoyide, teniya, ubuganga bwo muri Rift Valley (Rift Valley Fever), indwara zifata abantu b'intege nke, ndetse no gukuramo inda ku babyeyi batwite.
IVOMO: Kigali Today