Rubanguka Steve ntazakina umukino wa Benin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Zimbru muri Moldova, Rubanguka Steve ntabwo azakina umukino ubanza wa Benin uzaba ku munsi w'ejo.

Uyu musore byari byitezwe ko agomba gusanga abandi muri Benin ku munsi w'ejo hashize ku wa 20 Werurwe 2023.

Gusa uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yafashe indege iza mu Rwanda aho kujya muri Benin.

Rubanguka Steve akaba yaje gushaka ibyangombwa bishya (Passport) kuko iyo yari afite yarangiye.

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo ari bujye ku biro by'abinjira n'abasohoka (Immigration) gugira ngo ahabwe Passport nshya.

Rubanguka Steve bikaba biteganyijwe ko ku mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe 2023 i Huye azawukina.

Umukinnyi utaragera muri Benin ni Mutsinzi Ange Jimmy na we biteganyijwe ko ari bugere muri Benin uyu munsi nyuma yo kugira ikibazo cy'indege bituma anyura mu Rwanda, akaba ari buhaguruke mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Rubanguka Steve ntazakina umukino ubanza wa Benin



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rubanguka-steve-ntazakina-umukino-wa-benin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)