Rubavu: Abana bandikishwa mu irangamimerere biyongereho 54% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana wavutse afite uburenganzira bwo kandishwa mu bitabo by'irangamimerere kugira ngo igihugu kimumenye, kimushyire mu igenamigambi kandi kinabashe kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose yakorerwa.

Ibi ni byo ubushakashatsi ku buzima n'imibereho y'abaturage bukorwa buri myaka itanu hashyirwamo ingingo yo kubaza buri rugo mu zikorwamo ubushakashatsi niba abana babo bari munsi y'imyaka ine banditse mu irangamimerere.

Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2019 na 2020, igaragaza ko Akarere ka Rubavu ari ko kongereye ku kigero cyo hejuru umubare w'abana bandikishwa mu irangamimerere kuko bageze 87% kavuye kuri 33%.

Mukeshimana Chantal wo mu Murenge wa Gisenyi yabwiye IGIHE ko icyatumye bitabira kwandikisha abana bakivuka ari uko ubuyobozi bwabegereje iyi serivise.

Ati 'Mbere ababyeyi benshi babyarigaraga mu rugo, umubyeyi akaba afite iminsi yo kuba yamaze kujya kwandikisha umwana ya minsi yarenga bakamuca amande, aya mande rero hari igihe twayaburaga bigatuma umwana atandikwa'.

Sibomana Jean Claude, ufite abana batatu avuga ko icyatumaga mbere abana benshi batandikwa mu irangamimerere ari uko abagabo batari basobanukiwe akamaro ko kwandikisha umwana.

Ati 'Mbere twabihariga abagore tukumva ko kwandikisha abana twe nk'abagabo bitatureba ariko ubu nsigaye nanjye mbikurikirana nkibukiranya n'umugore wanjye niba serivise zose zigenewe umwana, uwacu yarazihawe'.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko hari abana benshi bo muri aka karere batanditse mu irangamimerere bashyizeho gahunda yiswe 'Icyumweru cy'irangamimerere' aho abakozi batanga iyi serivise bajyaga mu midugudu bagatanga iyi serivise ku buntu.

Ati 'Kugira ngo abaturage basobanukirwe akamaro kwo kwandikisha abana twifashishijwe ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye nk'umugoroba w'imiryango, Umuganda, Inteko z'Abaturage n'umuturage ukeneye iyi serivise agataha ayibonye'.

Bitewe n'uko iyi gahunda yo kwandika abana bavutse isigaye itangirwa kwa muganga, abaganga bareba niba umwana bagiye guha inkiko yanditse mu irangamimerere basanga atanditse bagahita bamwandika.

Ati 'Twashyize imbaraga mu mikoranire hagati y'ibigo nderabuzima n'imirenge ku buryo umubyeyi wabyariye ku kigo nderabuzima ahita ahabwa serivise yo kwandisha umwana'.

Ishimwe avuga ko ikoranabuhanga rya CRVS (Civil Registration and Vital Status) ryagize uruhare mu kongera umubare w'abana bandikwa mu irangamimerere kuko iyi serivise isigaye itangirwa ahantu hatandukanye harimo ku kagari, ku kigo nderabuzima no mu yandi mavuriro mu gihe mbere yatangirwaga ku biro by'umurenge gusa.

Ati 'Buri munsi hahuzwa imibare y'abana bavutse ndetse n'abanditswe mu bitabo koranabuhanga ry'irangamimerere bigakorwa no muri weekend kugira ngo umuturage ukeneye iyi serivise ayibone bimworoheye'.

Intego igihugu cyihaye ni uko abana bose bavutse bagomba kwandikwa mu irangamimerere 100%. Mu gihugu hose kwandikisha abana mu irangamimerere abana bavutse bigeze kuri 86%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abana-bandikishwa-mu-irangamimerere-biyongereho-54

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)