Aba bantu batatu barimo umugore umwe, bafatiwe mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Rubavu mu ijoro ryo ku ya 08 Werurwe 2023 bahita batabwa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu.
Bafashwe nyuma yuko umuturage witwa Gaseruka Jean utuye mu Mudugudu wa Rwangara mu Kagari ka Murambi, yitabaje inzego azimenyesha ko yibwe inka.
Kuva ubwo yatangazaga ko yibwe iri tungo, hahise hatangira igikorwa cyo kurishakisha, nyuma haza gufatwa abantu batatu bafatanywe inyama z'iyi nka bamaze kuyibaga.
Umugore wafashwe, yasanganywe ibiro 15 by'inyama zari mu ndobo, naho umugabo umwe afatanwa ibiro 20, mu gihe izindi zari ziri kuri mugenzi wabo na we wazisanganywe ndetse na bimwe mu bice by'iyi nka yari yabazwe birimo ibinono.
Harerimana Emmanuel Braise uyobora Umurenge wa Rubavu, yemeje iby'aya makuru y'ubujura, avuga ko ababukekwaho batahuwe ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha iriya nka yibwe ariko aho kugira ngo bayibone ahubwo babona inyama zafatanywe abantu batatu.
Yagize ati 'Icyo twakoze ni ugufatanya n'inzego z'umutekano gukurikirana, mu gukurikirana abo bafatwa muri ubwo buryo.'
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage bumva ko bazatungwa n'iby'abandi kubireka kuko inzego zihora ziri maso, igihe cyose zizabafata zizajya zibakanira urubakwiye.
Yagize ati 'Turabasaba kurya ibyo bakoreye noneho no gutangira amakuru ku gihe, abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.'
Undi muntu umwe na we ukekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, ari gushakishwa, mu gihe inzego zikomeje iperereza kuri ubu bujura.
Src:Radiotv10