Rubavu: Batatu barimo n'umugore baguwe gitumo bamaze kubaga inka y'umuturage bibye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko inka yibwe ikanabagwa ari iy'uwitwa Gaseruka Jean ndetse abatawe muri yombi bafashwe nyuma y'uko hatanzwe amakuru inzego zibishinzwe zitangira kuyishakisha.

Bivugwa ko aba bantu batawe muri yombi bafatanywe ibintu byinshi mu ngo zabo bituma bakekwa ko aribo bibye iyo nka bakajya kuyibaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, yemereye IGIHE iby'aya makuru ariko avuga ko hari abandi bantu barimo gushakishwa ndetse iperereza rikomeje.

Yagize ati 'Yego nibyo biri mu iperereza byabaye ejo ariko ntabwo turi kugira ngo bikomeze byamamare kuko hari abantu babuzemo turimo gushakisha buriya ntidushaka kubivugaho byinshi.'

Yakomeje avuga ko aba bantu batawe muri yombi atari bo bibye iyo nka bakajya kuyihaga ahubwo bafashwe mu buryo bwo kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bujura.

Aba bantu bakekwa uko ari batatu kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe abo bandi bagishakishwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-batatu-barimo-n-umugore-baguwe-gitumo-bamaze-kubaga-inka-y-umuturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)