Iyi mpanuka yabaye mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu munsi ahagana saa Kumi n'Igice yaguyemo umupolisi ndetse n'umumotari.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso bikekwa ko yaburiye feri hafi y'Ibitaro bya Gisenyi.
Yagize ati 'Ni byo ni ikamyo yamanukaga hanyuma ibura feri igonga ipoto [y'amashanyarazi], irakomeza igonga coaster na daihatsu hanyuma ikubita na moto yari itwaye umupolisi."
Uyu mumotari ndetse n'umupolisi wari ku rwego rwa IP (Inspector of Police) wakoreraga mu Karere ka Rubavu yari ahetse bahise bitaba Imana.
Usibye abaguye muri iyi mpanuka, hari abandi babiri bayikomerekeyemo ndetse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umupolisi-n-umumotari-baguye-mu-mpanuka-ikomeye