Mu Karere ka Rubavu hafi y'Ibitaro bya Gisenyi habereye impanuka ikomeye y'ikamyo yajyaga mu Mujyi wa Rubavu, icika feri igonga moto yari ihetse abantu babiri n'izindi modoka.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu munsi ahagana saa Kumi n'Igice yaguyemo umupolisi wari ku rwego rwa IP (Inspector of Police) wakoreraga mu Karere ka Rubavu ndetse n'umumotari bari kumwe.
Amakuru avuga ko iyi kamyo yabuze feri ikagongana n'izindi modoka ebyiri harimo n'iyari itwaye inka.
Uyu mumotari ndetse n'umupolisi