Ruhango: Umugabo yari yihekuye Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Yamfashe Narcisse utuye mu Ntaray'amajyepfo mu karere ka Ruhango yashatse gutema umugore we , umuhoro ufata umwana we , umukomeretsa mu mutwe no mu kiganza ku bwamahirwe Imana ikinga akaboko umwana ni muzima.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo buvuga ko iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y'ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene baherutse kugurisha mu minsi ishize.

Uyu muyobozi yatangarije ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo mugore yamubajije aho ayo mafaranga bagurishije ihene ari, batangira gutongana nibwo Yamfasha yahise afata umuhoro ashaka gutema uwo mugore we arahunga noneho umuhoro ufata umwana wabo Turikumana Joseph w'imyaka 14 y'amavuko.

Ati 'Umuhoro wamukomerekeje bikomeye mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa Muganga.'

Bivugwa ko ayo mafaranga yaguze ihene Yamfasha yayanywereye yose ntiyasigaza n'igiceri.

Andi makuru yatanzwe n'umuturanyi wabo avuga ko ,iyo hene yagurishije ari iyo uwo mwana Se yaraye atemye.

Ayo makuru kandi yemeza ko Turikumana Joseph watemwe na Se, ari Umunyeshuri wiga mu mwaka kane w'amashuri abanza.

Abo baturage kandi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo ahohotera umugore we, kuko n'ubushize yagiye gutanga ikirego mu bugenzacyaha Umugabo we abimenye ahita acika ubu nibwo yongeye kubikora.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo buvuga ko uyu Yamfasha Narcisse yafashwe akaba agiye gushyikirizwa RIB, naho umwana wakomeretse arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru akaba arimo kwitabwaho n'Abaganga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umugabo-yari-yihekuye-imana-ikinga-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)