Rulindo: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umumotari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakurikiranyweho icyaha banize motari Kwizera Aimée baramwica barangije bajya kumujugunya mu ishyamba.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ngoma tariki 05 Werurwe 2023, hanyuma bafatwa 09/03/2023 mu mujyi wa Kigali aho bari bihishe.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yatangarije IGIHE ko ngo mwibazwa ry'ibanze abo bose bacyekwaho kwica Kwizera Aimée bemeye icyaha bakavugako babitewe no gushaka kwiba moto ngo ariko ntibari baziko bafatwa.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yavuze gutekereza ko wakora icyaha nk'inki ukumva ko utafatwa ni ukwirengagiza ubushobozi bw'inzego z'ubutabera niz'unutekano ndetse n'ubufatanye bw'abaturage nizo nzego. Utekereza ko rero yabikora bikarangira bityo ni asigeho; kuko byanze bikunze uba uzafatwa.

Icyaha bakurikiranyweho ni ubwicanyi gihanwa n'ingingo yi 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera.

RIB irashimira abantu bose bagaragaje ubufatanye kugirango abo bagizi ba nabi bafatwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-batatu-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-kwica-umumotari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)