Rulindo: Umusore arakekwaho kwica se afatanyije n'umuturanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage babwiye BTN, ko Gashirabake yari yaratandukanye n'umugore we wa mbere ashaka undi wa kabiri ndetse ariwe babanaga.

Bavuga ko intandaro yo kugira ngo yicwe ishingiye ku mitungo kubera ko yari yarashakiye undi mugore wa kabiri mu mitungo yashakanye n'umugore we wa mbere bari baranasezeranye ariko bakaza gutandukana kubera ko yamucaga inyuma.

Bavuga ko uyu musore wamwishe atabanaga na se ahubwo yari ahamaze iminsi mike ndetse bakanashimangira ko nyuma y'uko Gashirabake asanzwe mu mbuga y'urugo rwe yapfuye uwo musore bahise bamubura.

Umwe yagize ati ' Icyo nashingiraho n'uko uwo musaza yaje mu nzu undi yari ahari ariko amaze kumwica baje kureba basanga yagiye nicyo nashingiraho kuko ndumva iyo gahunda yari ayifite.'

Umugore wa Gashirabake yavuze ko yavuye ku muhanda asanga umugabo we agaramye mu mbuga ari kuzana urufuzi afite n'igikomere ku musaya bigaragara ko hari ikintu yakubiswe aratabaza ariko asanga umuhungu wa nyakwigendera yahise agenda mu gihe yari amusize mu nzu aryamye.

Abandi baturage bavuga ko uyu mugabo yishwe kugira ngo umugore we n'uwo musore we aribo bazegukana imitungo ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Akagari ibi byabereyemo, Nsengiyaremye Isaac, yavuze ko uyu musore n'undi mugore wari uturanye na se bamaze gutabwa muri yombi.

Ati 'Hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa moya nibwo twamenye ko Gashirabake avuyemo umwuka ariko amakuru twakuye mu rugo rwe n'uko yabanaga n'umugore muto kuko yari afite abagore babiri ariko uwabaga i Gasabo muri Rutunga bari bafitanye amakimbirane kuko yari yarashatse undi mugore wa Kabiri ariko amushakira muri ya mitungo yashakanye n'uwa mbere ari nabyo byabaye intandaro yo kuba havuka ruriya rupfu.'

Yongeyeho ko uyu mugore wari uturanye na Gashirabake yatawe muri yombi kuko yari yirirwanye n'umugore we wa mbere i Rutunga mu Karere ka Gasabo ndetse yari acuditse n'uwo muhungu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-umusore-arakekwaho-kwica-se-afatanyije-n-umuturanyi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)