Rusesabagina yasubiye muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yatangajwe na Reuters, avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo yavuye i Doha yerekeza i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rusesabagina hamwe n'abandi bantu 20 bareganwaga hamwe, bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu nyuma yo kwandika bazisaba. Uyu mugabo mu ibaruwa ye, yasabye Perezida Kagame imbabazi, amumenyesha ko aramutse arekuwe yifuza gusubira muri Amerika.

Yakomeje avuga ko yicuza uruhare 'ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki'.

Yavugaga ko nahabwa imbabazi azamara igihe asigaje cy'ubuzima bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuje kandi ko atazigera yongera kugira aho ahurira na politiki. Ati ' Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'

Ku wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu.

Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, ahamara impera z'icyumweru zose, ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk'uko byari byemeranyijweho n'impande zagize uruhare mu ifungurwa rye.

Aha ni ho yagombaga kuva yerekeza muri Amerika nk'uko byakozwe kuri uyu wa Gatatu.

Umuryango wa Rusesabagina washimye icyemezo cyo kumurekura ndetse Juleanna Glover uwuhagarariye yabishimangiye.

Mu butumwa yasubije IGIHE kuri email ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ifungurwa rya Rusesabagina yagize ati 'Umuryango wa Paul Rusesabagina unejejwe no kwakira inkuru ijyanye n'ifungurwa rye. Wizeye ko uzongera kumubona vuba.'

Ifungurwa rya Rusesabagina ni intambwe yatewe mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika wari umaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi.

Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda isaba ko uyu mugabo afungurwa, rwo ruvuga ko rudashobora guhatirwa kurekura umuntu wakoze ibyaha ndengakamere nk'ibye.

Byatume habaho kugongana gukomeye kugeza n'aho Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, afata indege akajya i Kigali muri gahunda ze harimo gucyura Rusesabagina.

Umuvugizi muri Perezidansi y'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze. Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika.'

Rusesabagina Paul yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yasubiye-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)