Ahagana Saa Yine z'ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y'uko yerekeza i Doha aho azahurira n'umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.
Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w'Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.
Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w'Igihugu asaba imbabazi, hari aho yavuzemo ko ashaka gusanga umuryango we muri Amerika.
Umwe mu bayobozi ba Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu cyihariye Amerika yemereye u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.
Ati 'Ntekereza ibi nk'intambwe yatewe bigizwemo uruhare na Guverinoma y'u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Paul ubwe.'
Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n'abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.
Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n'u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n'ikibazo cye.
Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.
Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'
Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika'.
Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, 'ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije'.
Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina 'cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n'ab'u Rwanda ku nzego zo hejuru'.
Qatar ivuga ko isanzwe igira uruhare mu bikorwa by'ubuhuza bitandukanye bituma iba umufatanyabikorwa mwiza mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z'amahoro n'iza dipolomasi.
Ati 'Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n'umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n'abafatanyabikorwa bayo b'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'
Mu ntangiriro z'uku kwezi, Perezida Kagame yari yaciye amarenga ko uyu mugabo ashobora kurekurwa, avuga ko u Rwanda rwababariye n'abarenze we, bakoze Jenoside.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Murarinda, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rurekure Rusesabagina, ahubwo ko ibyakozwe bikurikije amategeko.
Ati 'Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n'umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.'
Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika, yasohoye itangazo agaragaza ko bashimishijwe n'ifungurwa rya Rusesabagina.
Yagize ati 'Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri Gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.'.
Paul Rusesabagina yarekuwe hamwe n'abandi barimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara hamwe n'abandi bantu 18 bo muri MRCD-FLN bakatiwe hamwe n'abayobozi babo.