Johan Bakayoko wakiniye amakipe y'abato y'u Bubiligi, arabunza imitima avuga ko atarafata umwanzuro w'igihugu azakinira, avuga ko n'u Rwanda arutekereza.
Uyu musore w'imyaka 19 ukinira ikipe nkuru ya PSV Eindhoven mu Buholandi yavuze ko bitewe n'abakinnyi barimo kubyiruka mu Bubiligi nta mahirwe yiha yo kuba yakinira iki gihugu.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Soir, uyu musore yavuze ko atazi niba azakinira ikipe y'u Bubiligi nkuru.
Ati 'buri gihe nari mbizi ko hari impano mu makipe y'abato. Byinshi byaravuzwe ku mpano zitangaje zirimo kubyiruka muri iyi myaka, ariko abarimo kubyiruka ubu baratanga icyizere.'
Yakomeje avuga ko atazi ubwenegihugu azahitamo kuko nyuma y'u Bubiligi afite andi mahitamo 2.
Ati 'nkubwije ukuri ntabwo nzi ubwenegihugu nzahitamo. Ntabwo ndabitekerezaho. Aho nkomoka nshobora gutoranya Côte d'Ivoire cyangwa u Rwanda. Bizaterwa n'ibintu byinshi.'
Uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande yinjiye muri PSV Eindhoven muri 2022 aho mu mikino 17 amaze kuyikinira yayitsindiye ibitego 5. Yakiniye abatarengeje imyaka 15,16,17,19 na 21 b'u Bubiligi.