Rutsiro: Baratakamba kuko bameze nk'abigira munsi y'igiti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishuri riherereye mu kagari ka Kabuga,Umurenge wa Mukura,muri Rutsiro, rifite inyubako ziteye inkeke kuko zisakajwe amategura ashaje ndetse nazo zikaba zishaje cyane .

Abarezi bavuga ko iyo bari mu ishuri haba hatabona kuko bakingisha inzugi zi'imbaho nazo zishaje bigatuma abana hatabona neza ku kibaho.

Sibomana Gerard yiga mu mwaka wa gatanu aganira na Umuryango .rw yagize ati"Iyo imvura iguye turanyagirwa aya mategura arava , niba koko dufite amahirwe angana natwe nibaduhe amashuri mazima tumeze nk'abigira munsi y'igiti.

Umuyobozi w'ishuri, Bizimana Seth nawe avuga ko bibangamye. Yagize ati."Nibyo mwabyiboneye hari ibyumba bishaje cyane ku buryo bukabije.Iyo imvura iguye abana baranyagirwa.Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi.

Ikindi hari inzugi z'ibiti ku buryo imbere hatabona rwose natwe nibatwibuke abana baha banga ishuri kubera aho bigira nihabi pe kuko aya mashuri yubatswe kera mu 1968 ishuri rishingwa,urumva rikenewe kuvugururwa.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muragijemariya Chantal aganira n'itangazamakuru nawe yemeye ko ibi byumba bishaje ariko hari ikigiye gukorwa.

Ati, "ibyumba bikenewe gusimbuzwa ni 171, ibikenewe gusanwa Ni 347, hategerejwe gahunda ya Mineduc kuko niyo itanga ingengo y'imali y'ibikorwa remezo buri mwaka."

Mu gihe ntacyakorwa ngo iri shuri risanwe abanyeshuri bashobora guhura n'ibyago ko ryabagwaho cyane cyane muri ibi bihe by'imvura nyinsshi.







Sylvain Ngoboka

Umuryango.rw



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/rutsiro-baratakamba-kuko-bameze-nk-abigira-munsi-y-igiti

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)