Rutsiro: Impungenge ku ishuri rya GS Bushaka rigiye gusenywa n'umuvu w'amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri uko imvura iguye itengura umukingo wubatseho ibyumba bitatu by'amashuri, ibintu bitera ubwoba abanyeshuri bahiga, abarezi bahakorera n'ababyeyi bafite abana bahiga by'umwihariko ababyeyi bahaturiye.

Umuyobozi wa GS Bushaka Ngirinshuti Theogene yabwiye IGIHE ko babuza abana gukinira hejuru y'uwo mu kingo kuko bitewe n'amazi aba yaragiye yinjira mu butaka bwaho, ushobora gutenguka isaha iyo ariyo yose ukaba wateza impanuka.

Ati 'Bigaragara y'uko hatagize igikorwa aya mashuri yaba aducitse tukabura aho twigishiriza abana'.

Ishimwe Pascaline wiga kuri iri shuri avuga ko uyu mukingo utenguka, ubatera ubwoba ko ushobora kuzatenguka bawicayeho umwana akaba yahanuka cyangwa akahapfira.

Ati 'Nta mwanya munini usigaye hagati y'umukingo n'umusingi [fondasiyo] w'ishuri. Icyo dusaba abayobozi ni uko bahubaka ntihakomeza gutenguka'.

Uwimana Celestin ufite abana babiri biga kuri iri shuri asanga aha hantu hakwiye gukorwa mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda ko hari umwana wahatakariza ubuzima.

Ati 'Buri uko imvura iguye haratenguka, hamaze no gucukuka cyane, umwana aguyemo yapfa kandi uretse n'umwana n'umuntu mukuru wahanyura yanyoye agacupa akahagwa yahasiga ubuzima'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Havugimana Etienne yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'iri shuri rigiye gusenywa n'umuvu bakizi ndetse ko bafite gahunda yo kuhubaka urukuta bitarenze ukwezi kumwe.

Ati 'Twifuza kubishyira mu byihutirwa, hari inguni y'ishuri neza neza yasatiriwe n'umuhanda kandi bigaragaza ko hagenda harushaho kwangirika, turi gushakisha uko twahubaka urukuta rufata ubutaka. Hari amafaranga duteganya ko azaturuka muri MINEDUC n'ejo twari twasabye ko bahakorera inyingo, hatagize igihinduka kiriya kibazo mu kwezi kumwe twaba tugikemuye'.

Ishuri rya GS Bushaka rigaho abanyeshuri 1371 barimo abiga mu mashuri y'incuke, abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye. Iri shuri ni irya kabiri mu gutsindisha abana benshi mu karere ka Rutsiro.

Umuvu w'amazi amanuka mu muhanda washyize iri shuri mu manegeka
Ikibuga abana biga kuri GS Bushaka bakiniramo nacyo gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Iri shuri ni irya kabiri mu gutsindisha abana benshi mu karere ka Rutsiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-impungenge-ku-ishuri-rya-gs-bushaka-rigiye-gusenywa-n-umuvu-w-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)