Rutsiro: Umusore yishwe na bagenzi be bapfa amata - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye ku isantere yo ku Rufungo iri ku rugabano rwa Karongi na Rutsiro mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2023.

Rufungo ni isantere ikorerwamo ubucuruzi buciriritse bwiganjemo amata, imbuto, ibirayi, inyama zokeje, ku buryo nta modoka ifite urugendo rurerure ihaca idahagaze ngo abagenzi bice isari cyangwa bagure ibyo bajyana.

Abacururiza kuri iyi santere baba bafite abakarasi bashyikiriza abagenzi ibicuruzwa babivanye muri butike zihari.

Mpongempite w'imyaka 27 wakoraga ako kazi ko gushyikiriza ibicuruzwa abagenzi yahawe amata ngo ajye kuyacuruza ku modoka, amafaranga akuyemo ajya kuyanywera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko byageze nimugoroba, uyu musore agaruka mu isantere yinjiye mu modoka bagenzi be bakorana akazi k'ubukarasi baramwamagana ababwira nabi baramukubita arapfa.

Ati "Nk'ubuyobozi tukimenya aya makuru twagiyeyo tuganiriza abaturage tubasaba gukumira ikintu cyose cyatuma habaho intonganya no kwihanira".

Hari amakuru avuga ko aho uyu musore yakubitiwe ari kwa mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, yapfa umurambo we ukajyanwa ku ruhande rwa Rutsiro mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Mwendo Umurenge wa Mukura.

Gitifu Ndayambaje yavuze ko hari abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica uyu musore.

Isantere y'ubucuruzi uyu musore yiciwemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusore-yishwe-na-bagenzi-be-bapfa-amata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)