Ruvebana wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho mu yari Minisiteri yari ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, yashinjwe icyaha cyo gusambanya umwana, yakoze mu 2005 kugeza mu 2013 agikorera mu Busuwisi aho yari mu kazi ka Leta n'icyo gusambanya abandi bakobwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibindi bikorwa byo gusambanya abana batandukanye yakoze ariko bititaweho muri uru rubanza.
Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso burega Ruvebana, birimo icyemezo cy'amavuko cy'uwahohotewe, raporo z'abaganga mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu, raporo ya muganga n'abatangabuhamya bashinjaga Ruvebana barimo n'umugore we.
Ruvebana yaburanye ahakana icyaha akavuga ko ibyo ashinjwa ari ibyateguwe n'umugore we witeguraga gutandukana nawe.
Urukiko rwasanze raporo ya muganga igaragaza ko akarangabusugi k'umutangabuhamya katakiriho ariko ruvuga ko iyo raporo itafatwa nk'ikimenyetso gishingirwaho muri uru rubanza.
Ku mvugo z'abatangabuhamya, urukiko rwagaragaje ko uwahohotewe yasobanuye ko Ruvebana yatangiye kumusambanya afite imyaka itandatu.
Uyu mukobwa yasobanuye ko mu 2013 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye ari bwo Ruvebana yamufashe ku ngufu bwa nyuma.
Muri Mutarama 2021 Ruvebana ngo yari agiye guhungira muri Zambia kubera ko yari yarabuze amahoro bitewe n'ibyo yakoreye uwo mwana.
Urukiko rusanga Ruvebana Antoine yarakoze icyaha cyo gusambanya umwana kandi kimuhama.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy'imyaka 25 ariko urukiko rusanga hari impamvu zishobora gutuma agabanyirizwa igihano bityo agahanishwa gufungwa imyaka 10 bikazamufasha kwisubiraho.
Yahanishijwe kandi gutanga indishyi z'akababaro zingana n'ifaranga rimwe ry'u Rwanda.