Ishuri ry'umuryango ni agashya kazanwe n'abo mu Murenge wa Karenge nyuma yo kubona ko mu ngo 522 zari zifitanye amakimbirane mu Karere ka Rwamagana, ari bo bari bafite umubare munini, ni ukuvuga ingo 138.
Bahise bishakamo ibisuzibo bashinga ishuri ry'umuryango riterana buri wa Gatanu rigahurizwamo imiryango ifitanye amakimbirane. Mu barimu bigisha iyi miryango harimo ishuti z'umuryango, abayobozi mu nzego z'ibanze, imiryango y'intangarugero ikuze ndetse n'abihayimana.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 imiryango irindwi yasoje amasomo yahabwaga mu gihe cy'amezi atandatu. Iki cyiciro ngo cyatangiranye n'imiryango 33 bamwe baza gusibira nyuma yuko batabashije kumvikana neza.
Umuryango wa Niragire Claude na Nyiransabimana Ruth ni bamwe mu barangije muri iri shuri ry'umuryango, bavuze ko nyuma y'amasomo bahawe mu gihe cy'amezi atandatu ngo umugabo yayumvise neza ku buryo yaretse guhohotera umugore we kuri ubu ngo bakaba bishimira iterambere bari kugeraho barikesha kubana neza.
Mbarushimana Obed uri mu basibiye muri iri shuri yavuze ko we impamvu yatumye asibira ari uko atari yumvikana n'umugore we amasaha agomba gutahira ngo kuko umugore agitsimbaraye ku kuba umugabo yajya ataha kare mu gihe na we yumva ko nta mpamvu yO kugera mu rugo hakiri kare. Yavuze ko ibindi byose babigishije birimo kubahana no kwihanganirana babyumvise kandi banatangiye kubishyira mu bikorwa.
Ku kijyanye n'amasaha yo gutahira yavuze ko acyumvikana n'umugore we neza kandi ngo yizeye ko bizakemuka mu minsi mike nabo bakabasha kuyasohokamo.
Batamuriza Redempta usanzwe ari inshuti y'umuryango mu Kagari ka Nyabubare yavuze ko iyo bari kwigisha ingo ziba zatoranyijwe zibana mu makimbirane ngo buri wese bamufata ku giti cye bakabanza kumenya igitera amakimbirane mu rugo rwabo, buri wese ngo iyo amaze kugaragaza ikibazo gihari ngo hakurikiraho kubahuriza hamwe ubundi bakigishwa.
Ati 'Tubereka igitera amakimbirane mu ngo zabo, ubundi tukabereka uko bakemura bya bibazo n'icyakorwa, umuntu wese ufite amakimbirane mu Mudugudu tuba tumuzi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko iri shuri ry'umuryango rigiye gushyirwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana ngo kuko babonye ko itanga umusaruro.
Ati 'Twabonye rero bishobora gutuma imiryango myinshi iva mu makimbirane icyarimwe kuruta uko tubandika tukagenda tubasanga mu ngo iwabo, ikindi nibura baba bari kumwe bakaganira ku bibazo bamwe bafite mu ngo zabo ugasanga hari uko babona ko byoroshye.'
Kuri ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa imiryango isaga 500 irangwamo amakimbirane, ubuyobozi bukaba buvuga ko imwe yigishwa ikayavamo ariko hakanagaragara indi mishya iyinjiramo.