Kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, ku cyicaro cya Samsung 250 kiri mu mujyi wa Kigali, ni bwo iduka rya Samsung 250 ryatangije tombora izamara amezi atatu, aho abakiriya b'iri duka bagura ibikoresho bya Samsung aho bari hose, babazajya bagira amahirwe yo gutombora ibikoresho bitandukanye nabyo by'ikoranabuhanga.
Tombora iteye ite?
Umuntu wese uguze igikoresho muri Samsung 250 uko cyaba kigura cyose, yaba telefone, Sharigeri (Charge), Televiziyo, Amafirigo, n'ibindi bikoresho, ahabwa agapapuro akuzuzaho imyirondoro ye, ubundi akazategereza igihe cya tombora. Iyi gahunda iba ku maduka yose ya Samsung 250 aho ari mu mujyi wa Kigali n'ahandi mu gihugu.
Oliver Nyirabagoyi wabaye uwa mbere mu gutombora, aho yatsindiye Televiziyo ya Samsung ifite puse 32, yavuze ko yagiye muri Samsung 250 kugura telefone bisanzwe atazi ko harimo tombora.Â
Yagize ati: "Naje kugura hano telefone bisanzwe, kuko tuzi ko Samsung 250 igira telefone nziza, naraje nihahira telefone nyigura 120,000 Frw, gusa ntabwo nari nzi ko hari tombora.
Gusa umuntu wayingurishije yambwiye ko hari tombora, amfasha kujya muri tombora, nditahira. Haciye iminsi, naje guhamagarwa n'umunyamakuru wo kuri BTN TV ambwira ko natomboye, numva birantangaje ndishima cyane."
Oliver avuga ko Televiziyo atsindiye igiye kumufasha mu kazi ke. Ati "N'ubundi nari nsanzwe mfite Televiziyo, kuko mu kazi nkora nkenera Televiziyo, ariko iyo nari mfite ngiye kuyikuramo kuko irashaje ubundi nkoreshe iyi nshya."
Ndayisaba Dieudonne ushinzwe ubucurizi muri Samsung 250 yavuze ko iyi gahunda izamara amezi agera kuri atatu. Yagize ati"Iyi ni gahunda twashyizeho kugira ngo tubashe kubana neza n'abakiriya bacu, abakiriya beza dushimira cyane bitewe n'ukuntu batugana.Â
Muri iyi tombora ntabwo abantu bazatombora Televiziyo gusa nk'uko mwabibonye, ahubwo hari n'ibindi bihembo nk'amagare, Televiziyo na Moto izaba ari igihembo nyamukuru. Umuntu winjiye wese mu iduka, akagura ikintu yiyandika ku gapapuro, tukagasigarana. Ibi bikorwa mu gihe cy'icyumweru, ubundi ku cyumweru tukabahamagara live kuri BTN TV".
Arakomeza ati "Biteganyijwe ko iyi tombora izagera muri Gicurasi cyangwa muri Kamena bizaterwa n'igihe ibihembo byateganyije bizarangirira. Iyi tombora kandi, abantu bagura ibicuruzwa byacu mu buryo bw'iyakure, nabo bemerewe kuyijyamo kuko nabo bashobora kugura ikintu bakabandika ubundi bakinjira muri tombora".
N'ubwo hatangwaga ibihembo, abakiriya nk'ibisanzwe bari babukereye bahaha ndetse binjira muri tomboraNdahiro Valens Papy usanzwe ari umunyamakuru wa BTN niwe wari uyoboye ibirori byo gutanga igihemboIyi tombora iha amahirwe buri wese kandi icyo wagura cyose cyikwemerera kujya muri tombora kandi aho waba uri hoseMama Sava uzwi muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava, ari kumwe na Ndizeye, nibo bashyikirije Olivier televiziyo yatsindiye bwa mbereÂ