Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina n'abari bari muri dosiye imwe na we kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.
Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe.
Senateri Jim Risch ukuriye abo mu ishyaka ry'aba-Republicains muri Sena ya Amerika, Komisiyo ishinzwe ububanyi n'amahanga, yasohoye itangazo agaragaza ko bashimishijwe n'ifungurwa rya Rusesabagina.
Yagize ati 'Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.'
Yasabye Guverinoma z'ibihugu byombi gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umubano wabyo.
Komisiyo y'ububanyi n'amahanga ya Sena ni imwe mu bakunze kuvuga cyane basabira Rusesabagina gufungurwa.
Rusesabagina afite ubwenegihugu bwa Amerika ndetse n'ubw'u Bubiligi, ari nabyo byatumaga ibyo bihugu byinjira cyane mu bibazo bye.
Rusesabagina mu ibaruwa isaba imbabazi, yavuze ko narekurwa azasubira muri Amerika kubana n'umuryango we, akirinda gusubira mu bya politiki ishobora kumukurira gukora ibindi byaha.