Kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, Inteko Rusange ya Sena yagejejweho raporo ya Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere ku isuzumwa rya raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi bya 2021/22 na gahunda ya 2022/23.
Ni raporo yagaragaje ko kuva mu 2017, umubare w'imanza ziri mu nkiko zitaracibwa wakomeje kugenda wiyongera ku kigero cyo hejuru.
Nko mu mwaka w'ubucamanza wa 2017/18, mu nkiko harimo imanza 57,234. Ni mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2018/19 zari imanza 75,419 naho mu 2019/20 zigera kuri 75,118.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka w'ubucamanza wa 2020/21 mu nkiko zose zo mu Rwanda harimo imanza 78,859 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22, mu nkiko hose harimo imanza 84,243.
Muri izo manza zose haba harimo izahamagajwe, izabaye ibirarane ndetse n'izasubitswe.
Nk'umwaka ushize wa 2021/22, imanza zahamagajwe zari 83,642, naho izasubitswe zari 22,784 mu gihe izabaye ibirarane zo zari 22,560.
Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yagaragaje ko hashyizweho ingamba zitandukanye hagamijwe kugabanya imanza zinjira mu nkiko no kwihutisha iburanisha ariko ikibazo cy'ubwiyongere bw'imanza mu nkiko kiracyakomeje kugaragara.
Perezida wa Komisiyo, Dushimimana Lambert ati 'Imanza zinjira mu nkiko zikomeza kwiyongera by'umwihariko imanza nshinjabyaha n'igipimo cy'imanza zisubikwa mu gihe cyo kuburanisha kiri hejuru kandi kigenda cyiyongera.'
Yakomeje agira ati 'Inzego zibishinzwe zikwiye kurushaho gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage bafitanye ibibazo kwitabira kubikemura mu bwumvikane biyambaza uburyo bwashyizweho bwo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa kwiyambaza inkiko.'
Senateri Uwizeyimana ntiyumva impamvu imanza zitinda
Senateri Uwizeyimana yavuze ko ubwo hakorwaga amavugurura mu rwego rw'ubutabera, hasabwe ko hagati y'Urukiko Rukuru n'Urukiko rw'Ikirenga haboneka urundi rwunganira ari na bwo hashyizweho Urukiko rw'Ubujurire.
Nyamara ngo ntibyabujije ko imanza zikomeza kuba nyinshi ndetse zikarushaho gutinda kuburanishwa ku buryo ubu urubanza mu Rukiko Rukuru ruramara amezi 33 rutaraburanishwa.
Yakomeje agira ati 'Dufite abantu bajya mu igororero, bakamara igihe kirenga igihano bahabwa baramutse bahamwe n'icyaha bagahabwa igihano gikuru cya nyuma. Ni ukuvuga ngo umuntu wagombaga kuzahabwa imyaka itatu, akamara imyaka ine, urukiko rutaramuhamagara.'
Senateri Uwizeyimana yasabye ko habaho igenzura rikomeye kuko bishoboka ko ari yo mpamvu hari raporo zimaze iminsi zigaragaza ko mu Magororero yo mu Rwanda hari ubucucike bukabije.
Ati 'Ufashe umuntu akajya mu Igororero, nyuma y'imyaka itatu ukavuga ngo nta bimenyetso wari ufite. Niba se ntabyo wari ufite wamufatiye iki? Ibi biragaragaramo aha ngaha ntabwo bihesha isura nziza igihugu cyacu. Ntabwo abantu bakomeza gukora gutya.'
Yavuze ko Komisiyo ya Politiki muri Sena ari na yo ifite ibijyanye n'iyubahirizwa ry'amahame remezo mu nshingano igomba gukora icukumbura igatanga inama z'ibikwiye gukorwa.
Uwibye indobo ntakwiye gufungwa
Senateri Uwizeyimana wavuze ko hari ibyaha usanga umuntu ajya muri gereza kuko yibye inkoko cyangwa indobo.
Ati 'Hari ibyaha usanga umuntu ngo yagiye mu Igororero ngo yibye inkoko, yibye indobo. Ibi bintu by'indobo, by'inkoko n'ibitoki n'ibigori [...].'
Senateri Uwizeyimana avuga ko abantu baba bakoze ibyaha nk'ibi bakwiye guhanwa hifashishijwe itegeko ririho rigena imirimo nsimburagifungo.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yagaragaje ko urwego rw'Abunzi rukwiye gufasha mu gukemura ibibazo by'amakimbirane bitabaye ngombwa ko bijya mu nkiko kandi ko bakoresheje ububasha bahawe bashobora gutanga umusanzu mu kugabanya ubwinshi bw'imanza ziba ziri mu nkiko.