Umunyapolitike mukuru kandi w'umukire wo muri Nigeria, umugore we hamwe n'umuganga wakoze 'nk'umufasha' bahamwe n'umugambi wo kubona urugingo rw'umuntu mu buryo butemewe mu Bwongereza.
Ni nyuma y'uko umwaka ushize bavanye i Lagos umusore w'imyaka 21 bakamujyana i London kugira ngo ahe impyiko umukobwa wabo urwaye.
Senateri Ike Ekweremadu w'imyaka 60, umugore we Beatrice w'imyaka 56, na Dr Obinna Obeta, 50, bahamijwe no gucura umugambi wo gukoresha umuntu ngo babone impyiko ye, mu rubanza rwa mbere rugendanye n'amategeko y'ubucakara yo muri iki gihe.
Urukiko rw'i Londres rwabwiwe ko impyiko yari guhabwa Sonia w'imyaka 25, umukobwa w'uyu musenateri n'umugore we. Sonia we yahanaguweho iki cyaha.
Uwari kugikorerwa, umucuruzi wo ku muhanda i Lagos, yajyanywe mu Bwongereza ngo atange impyiko mu kubaga no guhana ingingo kwishyurwa £80,000 (asaga miliyoni 100 Frw) mu bitaro bya Royal Free Hospital i London.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwo musore yari yemerewe guhembwa £7,000 (hafi miliyoni 10 Frw) anizezwa amahirwe yo kumufashiriza mu Bwongereza, ariko ko atari azi neza ibigiye kuba kugeza ahuye n'abaganga bo kuri biriya bitaro.
Bivugwa ko abaregwa babwiye abaganga kuri biriya bitaro ko uyu musore ari mubyara wa Sonia, wazahajwe n'uburwayi bw'impyiko kandi ujya ku byuma bya dialysis buri cyumweru, nyamara ntacyo bapfana.
Mu gihe byemewe n'amategeko guha undi muntu impyiko, mu Bwongereza bihinduka icyaha iyo harimo igihembo cy'amafaranga cyangwa izindi nyungu z'ibintu zijemo.
Abaganga ku bitaro bya Royal Free banzuye ko uwari uje kuyitaga bitagishobotse nyuma yo kumenya ko ataganirijwe ku ngaruka z'uko kubagwa ndetse adafite ubushobozi bwo kwivuza igihe kirekire mu gihe byaba ngombwa.
Urukiko rwumvise ko Senateri Ekweremadus yahise ashaka kwimurira iki gikorwa muri Turkiya ndetse no gushaka undi muntu uha impyiko uwo mukobwa we.
Iperereza ryatangijwe nyuma y'uko wa musore acitse aho yari ari mu Bwongereza ariko hashize iminsi akishyikiriza polisi arira kandi afite ubwoba.
Avuga impungenge ze, yabwiye polisi ati: 'Muganga yavuze ko nkiri muto cyane, ariko uwo mugabo yavuze ko nintabikora azansubiza muri Nigeria nkabikorerayo.'
Isoko ryo ku muhanda i Lagos
Abacamanza bumvise ko Sonia yariho yiga Masters muri Newcastle University ubwo yarwaraga mu Ukuboza(12) 2019.
Mu 2021, se yasabye ubufasha umuvandimwe we w'umuganga, Diwe Ekweremadu, ngo amushakire uwaha umpyiko umukobwa we.
Diwe, uri muri Nigeria, yagannye uwahoze yigana nawe, Dr Obeta w'i Southwark mu majyepfo ya London, uherutse guhabwa impyiko n'undi muntu wavuye muri Nigeria babikoreye mu bitaro bya Royal Free.
Dr Obeta yahise asaba Dr Chris Agbo wo mu kigo Vintage Health Group cy'ubukerarugendo mu by'ubuvuzi, ngo bamushakire Visa y'umuntu uzaza gutanga impyiko nk'uko urukiko rwabibwiwe.
Uyu musore, usanzwe azi uwahaye impyiko Dr Obeta, yakuwe ku muhanda i Lagos aho akorera amafaranga yo kumutunga acururiza ibikoresho bya telephone ku ngorofani.
Sonia, wanze gutanga ibimenyetso mu rukiko, yararize ubwo yagirwaga umwere maze ahobera se ubwo we bamujyanaga kumufunga hamwe n'abareganwa nawe, bategereje gukatirwa n'urukiko tariki 05 Gicurasi(5).
Ubushinjacyaha bwemeje ko igihano kiruta ibindi mu gushaka ingingo z'abantu mu buryo butemewe ari igifungo cya burundu.
Esther Richardson wo mu gipolisi cya Londres, yashimye uriya musore ku butwari yagize bwo kuvuga ibirimo kumubaho no kugaragaza abarimo kubikora.
Uyu musenateri wa Nigeria, ariko unafite aderesi i Willesden Green mu majyaruguru ya London, hamwe na Dr Obeta bahakanye ibyaha barezwe.
BBC