SKOL yatanze inkunga y'ibikoresho by'isuku ku miryango ijana yo muri Musambira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

SKOL yabinyujije muri gahunda izwi nka 'FXB Musambira Village program' igenewe gufasha abaturage bo muri ako gace kuva mu bukene no kwita ku buzima.

Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

Ati 'Iyi ni gahunda nshya yatangijwe umwaka ushize igikeneye inkunga ngo tubashe gushyira mu bikorwa harimo n'ibikoresho by'isuku twabonye uyu munsi. Iyi nkunga izadufasha guhugura abagenerwabikorwa bacu ku byo bakwiriye kwitaho ngo ubuzima bwabo bube bwiza muri rusange.'

Umwe mu bafashijwe, Mukamana Seraphine, yashimiye FXB Rwanda kuri gahunda batangirijwe igamije kubungabunga isuku no kubafasha muri gahunda zitandukanye nko gutera inkunga abana bacikirije amashuri, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi n'ibindi.

By'umwihariko ku bikoresho by'isuku bahawe, yavuze ko bizabafasha kugira isuku mu ngo zabo no kurya amafunguro asukuye ndetse n'amazi atetse neza.

Benurugo Emilienne ushinzwe imibereho myiza muri SKOL, yavuze ko isuku ari isoko y'ubuzima bwiza kuri bose.

Ati 'Kugira isuku bya buri munsi bituma ubuzima buba bwiza, bikarinda ibyago byo kwibasirwa n'indwara. Twarabibonye mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19 ndetse n'igihe cy'ibyorezo nka Ebola. Isuku ituma umuntu yigirira icyizere mu ruhame. Iyo rero abantu bameze neza, batanga umusaruro.'

Yavuze ko gufasha umuryango gutera imbere ari ikinti bashyira imbere muri SKOL, yizeza ko bazakomeza kubishyigikira mu iterambere ry'u Rwanda.

Ubufatanye bwa FXB na SKOL mu guteza imbere abaturage binyuze mu mushinga SKOL FXB Village program, mu myaka itatu ishize wateye inkunga imiryango 60 igizwe n'abantu 434. Ni ubufasha bugamije gutuma iyo miryango yigira nyuma y'igihe runaka.

Abaturage bishimiye ubufasha bahawe na SKOL ifatanyije na FXB
Ibikoresho byatanzwe byiganjemo iby'isuku
Abaturage bagaragaje ko ubufasha bahawe bugiye kubafasha gukomeza kubungabunga isuku
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.
Buri muryango wahawe ibikoresho by'isuku birimo amajerekani, ibikombe, amabase n'ibindi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-by-isuku-ku-miryango-ijana-yo-muri-musambira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)