Stade ya Kigali mu isura nziza cyane nyuma yo kuvugururwa [Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Stade ya Kigali, iherereye i Nyamirambo mu isura nshya nyuma yo kuvugururwa. Biteganyijwe ko itahwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo uyu wa Gatatu.

Imirimo yo kubaka iyi sitade yatangiye ku wa 4 Mutarama 2023, ubu yararangiye aho bimwe mu bice bigize Stade ya Kigali byasenywe, hashyirwaho ibishya.

Amakipe arindwi yari asanzwe ahakirira imikino yashatse ahandi yimukira. Ayo arimo APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zizajya zikinira i Muhanga.

Tapis ikinirwaho, amazamu n'uruzitiro bigize Stade byakuweho bisimbuzwa ibishya.

Stade ya Kigali imaze igihe itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yahagaritswe guhera mu Ugushyingo 2021 kubera ko itujuje ibisabwa n'Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/stade-ya-kigali-mu-isura-nziza-cyane-nyuma-yo-kuvugururwa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)