Suède yijeje u Rwanda ubufatanye buzaramba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, mu muhango wo kwizihiza ibyagezweho mu rugendo rw'ubufatanye mu bushakashatsi n'ibindi bikorwa by'iterambere rusange mu gihe cy'imyaka 20, binyuze muri gahunda ya 'UR-Sweden Program'.

Ni umuhango uri kubera i Kigali mu gihe cy'iminsi itatu, uyu akaba ari umunsi wawo wa kabiri.

Ibiganiro bivuga ku bufatanye muri iyi myaka 20 byabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, bikomereza muri Camp Kigali.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yavuze ko ibihugu byombi bikeneranye, bityo ko ubufatanye bwabyo buzakomeza.

Ati ''Dukeneye gufatanyiriza hamwe, turakeneranye twembi. Turi gusubiza amaso imyuma, tukabona ko hari byinshi byo kwishimira.''

Teague abajijwe ku hazaza h'ubu bufatanye, yongeyeho ko hakiri ibyo gufatanyamo ku bihugu byombi mu myaka 20 iri imbere ndetse ko ubu bufatanye igihugu cye cyitifuza ko burangira.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yagarutse ku ruhare rw'ubufatanye bw'u Rwanda na Suède mu kubaka uburezi bw'u Rwanda uhereye muri 2002, avuga ko umusaruro warwo wigaragaza.

Ati ''Icyo gihe dutangira, kaminuza yari ifite ikibazo cy'abarimu bafite ubushobozi, bari abarimu 66 bafite impamyabumenyi y'ikirenga ariko uyu munsi muri iyi kaminuza turabara abarenze 400, ukuyemo abandi bagiye mu yindi mirimo banyuze muri iyi gahunda y'ubufatanye.''

Dr. Uwamariya yavuze ko ubu bufatanye bwatumye UR ibona abarimu bashoboye ndetse ko n'ubushakashatsi bukorwa bugizwemo uruhare n'ubu bufatanye bwibanda akenshi ku bibazo igihugu gifite, ku buryo ibisubizo bibuvamo biba bije gukemura ibyo bibazo.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, yashimiye ubufatanye bwa Suède mu kubaka u Rwanda kuko hari abandi bafatanyabikorwa baza ariko nyuma y'igihe kitari kinini bakagenda, ariko iki gihugu cyo kikaba kimaze iyi myaka yose ndetse ubufatanye bukaba bukomeje.

Binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program igamije gutezwa imbere uburezi mu Rwanda, abanyarwanda 88 barimo abagore 30 n'abagabo 58 bakuye Impamyabushobozi y'Ikirenga muri Suède mu masomo atandukanye.

Iyi gahunda yateye inkunga ubushakashatsi 2121 kuva mu 2013 kugeza ku 2022. Bwaje no kwifashishwa n'abandi 2842 banditse ibitabo kuva mu 2013 kugera mu 2018. Ubushakashatsi bugera kuri 719 bwasohowe mu bigo by'ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi.

Abanyarwanda 36 bahawe inkunga yo gukora ubushakashatsi busanzwe, 26 baterwa inkunga n'iyi gahunda ngo babukore nyuma yo kubona PhD, mu gihe 13 basoje PhD bakorera ubushakashatsi mu gihugu, naho abagore 49 baterwa inkunga ngo bakore ubushakashatsi mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yatangaje ko mu myaka iri imbere hari ibindi byinshi igihugu cye kizafatanya n'u Rwanda
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yauze ku ubufatanye bw'u Rwanda n'igihugu cye buzakomeza no mu myaka myinshi iri imbere
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, ashima ko ubu bufatanye bwabaye uburamba
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ari mu bitabiriye ibiganiro byo kuri uyu munsi wa Kabiri w'iyi nama izamara iminsi itatu
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague bishimiye ibyagezweho mu bufatanye bw'imyaka 20



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/suede-yijeje-u-rwanda-ubufatanye-buzaramba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)