Muri poromosiyo yiswe 'Tugendane' ya Cogebanque, izi ntumwa zayo ziri mu duce dutandukanye tw'igihugu na zo zashyizwe igorora, zinjizwa mu bazagenerwa ibihembo bitandukanye bitewe na serivisi batanga.
Umu-agent ukorera mu Karere ka Karongi, Manizabayo Blaise, yishimira intambwe amaze gutera binyuze mu gukorana na Cogebanque.
Yagize ati 'Mu by'ukuri nasanze kubera intumwa Cogebanque ari byo byambera amahirwe n'uburyo bwo kwiteza imbere byoroshye. Mbere nari umu-agent w'ahandi, nyuma nagiye no muri Cogebanque, bimfasha kongera amafaranga nabonaga.'
'Poromosiyo ya 'Tugendane' rero ivuze ikintu kinini cyane ku ba-agent kuko hari ibihembo duteganyirijwe birimo televiziyo, amatelefone agezweho, amafaranga na mudasobwa. Uzitwara neza mu gufungura konti nyinshi, kubitsa no kubikuriza abakiriya neza kandi benshi, ibyo byose biramutegereje. Nanjye nizeye ko bimwe muri byo ari ibyanjye.'
Manizabayo yongeyeho ko gukora akazi ko kuba umu-agent ari byiza kandi ari ishoramari "ryamuhinduriye ubuzima" kandi rigendanwa.
Ati 'Ni akazi ushobora gukorera aho ubarizwa cyangwa se aho utabarizwa. Icyo nashishikariza buri wese ni uko n'utarabikora yabigerageza, akagana Cogebanque, agakorana na yo. Biroroshye kandi birashoboka.'
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko impamvu bari gukora ubu bukangurambaga ari ukugira ngo buri wese yegerezwe serivisi za banki kandi mu gihe cyose.
Yagize ati 'Turimo turashishikariza abakiliya n'abatari abakiliya ba Cogebanque kwegera amashami cyangwa intumwa zacu bakabafungurira konti, bakabitsa, bakabaguriza, bakakira ndetse bakanohereza amafaranga. Ubwo rero turi kugira ngo babagane, wishyure amafaranga y'ishuri n'izindi serivisi harimo n'ifatabuguzi rya televiziyo, mu gihe ishami rya banki ryaba riri kure yawe cyangwa rifunze.'
Yashimangiye ko iyi poromosiyo yahawe umwihariko aba-agents hagamijwe kurushaho kwimakaza serivisi z'imari binyuze mu mfuruka zose.
Yakomeje ati 'Ku ntumwa za Cogebanque, ari zo aba-agents ni ukubabwira ngo baze tugendane muri ubu bukangurambaga aho uzafungura konti nyinshi, uzabasha gutanga serivisi zitandukanye za banki, azagira amahirwe yo gutsindira ibihembo byinshi bitandukanye birimo amafaranga ndetse n'ibikoresho bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'
Cogebanque iri guherekeza Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.
Iyi banki ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka imisozi kurusha abandi. Muri Etape ya Kane Ya Tour du Rwanda 2023 yahagurukiye i Musanze yerekeza i Karongi ku ntera y'ibilometero 138,3, umwambaro wa Cogebanque watahanywe na Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- Nippo.
Umufaransa Thomas Bonnet ukinira TotalEnergies ni we wegukanye iyi etape akoresheje amasaha atatu, iminota 19 n'amasegonda 23.
Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Iyi banki inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Inkuru bifitanye isano: Thomas Bonnet yegukanye Etape ya 4 ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto &Video)
Video: Mugisha Dua