TECNO yamuritse telefoni nshya izwiho amafoto... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RUKUNDO Claver, ushinzwe guhugura abakozi ba TECNO yafashe umwanya asobanurira abanyarwanda bari bakurikiye Televisiyo y'Igihugu ndetse na Instagram ya TECNO @tecnomobilerw ikoranabuhanga izi telefone zizanye ndetse n'icyo zizafasha abakiriya ba TECNO.

Muri uru ruhererekane rwa Spark 10, harimo ubwoko bune;

Ubwoko bwa mbere ni SPARK 10 PRO zirimo ubwoko bubiri;

Spark 10 pro ifite megapixeli 32 kuri camera y'imbere zigushoboza gufata amafoto acyeye (Clear selfie), ndetse na megapixeli 50 kuri camera y'inyuma. Ifite ububiko bw'igihe gihoraho bungana (ROM) na gigabyte 256 ndetse n'ububiko bw'igihe gito (RAM) bungana na gigabyte 8.

Ifite processor yaremewe imikino yitwa G88 ituma ukina imikino ukunda ku muvuduko uhambaye. Ndetse ikaba ifite 5000 mAh kuri battery yayo biyishoboza kubika umuriro igihe kirekire ndetse ikaba ininjiza umuriro byihuse kuko ifite icyo bita fast charge system (18W Type C) ishoboza telephone kuzura mu gihe gito. Iyi Spark 10 pro ikaba igura 194,000 Frw.

Spark 10 pro ya kabiri, ihuje byinshi na Spark 10 pro yasobanuwe haruguru, bitandukaniye gusa ku bubiko bw'igihe gihororaho (ROM) ingana na gigabyte 128 ikaba igura 168,500 Frw.

Ubwoko bwa kabiri ni spark 10C zirimo ubwoko bubiri;

Spark 10 C ifite megapixeli 8 kuri camera y'imbere ndetse na megapixeli 16 kuri camera y'inyuma, ikagira ububiko bw'igihe kirekire bungana na gigabyte 128 ndetse n'ubibiko bw'igihe gito bungana na gigabyte 8.

Ifite processor yaremewe imikino yitwa G88 ituma ukina imikino ukunda ku muvuduko uhambaye. Ndetse ikagira 5000mAh kuri battery yayo biyishoboza kubika umuriro igihe kirekire. Ikaba igura 145,000 Frw.


Telefone zo mu bwoko bwa Spark 10 zirakunzwe cyane kubera kugira amafoto acyeye cyane

Muri uyu muhango wo kumurika TECNO SPARK 10 SERIES, hatangajwe umwe mu banyarwanda kazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse ufite ibigwi bikomeye, uwo ni igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, KAYUMBA DARINA.

KAYUMBA DARINA yavuze ko yishimiye cyane guhabwa inshingano zo kwamamariza TECNO telefoni yayo nziza ikunzwe cyane cyane n'urubyiruko. Yatangarije abanyarwanda ko ku mbunga nkoranyambaga ziwe ndetse n'iza TECNO hagiye gutangizwa amarushanwa agamije kugaragaza ubwiza bwa camera y'imbere ya Spark 10 series.


Miss Kayumba Darina wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 yahawe inshingano zo kwamamariza TECNO

Irushanwa rizatangira tariki ya 29 Werurwe risozwe 29 Mata, kuryitabira usabwa gutangira gukurikira imbuga nkoranyamba za TECNO @tecnomobilerw, ugafata video ngufi igaragaza ibihe urimo bitandukanye maze ugakoresha #GlowAsYouare maze ugataginga TECNO (@tecnomobilerw).

Hazahembwa abantu 30 ba mbere, uwa mbere uzarusha abandi kugira video ikunzwe kurusha abandi kuri Instagram, Twitter ndetse na Facebook, azatsindira amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Abandi batatu bafite video ikunzwe kuri Instagram, Twitter cyangwa Facebook bazahabwa SPARK 10C. Izindi video 26 zizaba zakunzwe kurusha izindi (zifite likes, share na comments nyinshi), ba nyirazo bazahebwa impano zitandukanye nka TECNO Bluetooth headsets n'izindi nyinshi.

Umuyobozi ushinzwe kumenyanisha ibicuruzwa ndetse n'ibikorwa bya TECNO, Muyango, yatangaje ko bishyimiye cyane kumurika SPARK 10 kuri iri isoko ry'u Rwanda, ashimangira ko iyi telefoni ifite byinshi izafasha abakiliya ba TECNO mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane urubyiruko kuko ifite camera nziza y'imbere (selfie camera) urubyiruko rukunda.

Yanavuze iko TECNO ifitanye ubufatanye n'ikigo cy'itumanayo kizwi nka AIRTEL mu kugabanya ikiguzi cya interineti aho ubu umukiliya wese uguze imwe muri Spark 10 series kimwe n'izindi smartphones za TECNO, ahabwa interineti ya AIRTEL y'ubuntu ingana na 5GB ndetse mu gihe izo 5GB z'ubuntu zishize ukubirwa ijana ku ijana ku yindi interineti uguze, ibyo bikorwa mu gihe kingana n'amezi atatu.

Spark 10 iziye igihe kuko ifite byinshi izafasha abakiriya ba TECNO mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera ikoranabuhanga ryayo


RUKUNDO Claver ushinzwe guhugura abakozi ba TECNO yasobanuye birambuye ikoranabuhanga rya "Spark 10 Series" 


Kayumba Darina yasogongeye ku bwiza bwa "Spark 10 Series" aranyurwa cyane ahita yiyemeza kugeza iyi nkuru nziza ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga


TECNO ubwo yamurikaga ku mugaragaro uruhererekane rwa telefone nshya ziri mu bwoko bwa Spark 10 zifite ikoranabuhanga rihambaye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127422/tecno-yamuritse-telefoni-nshya-izwiho-amafoto-acyeye-spark-10-series-127422.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)