Tennesse: Abanyarwanda basabwe gukomeza gusig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo birori byabereye muri Leta ya Tennesse, Tariki ya 04 Werurwe 2023. Ni umunsi waranzwe no kwerekana umuco mu myiyereko yakozwe n'urubyiruko banerekana imyambaro n'imitako bya Made in Rwanda.

Ibi birori byitabiriwe n'abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye bituriye Leta ya Tennessse, ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

Byitabiriwe kandi n'umujyanama wa kabiri muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Charles Ntageruka, wari umushyitsi mukuru waje uhagarariye Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye i Washington DC.

Mu bandi bitabiriye harimo n'abanyarwanda bikorera, n'abanyamahanga.

Usibye gusabana n'ibiganiro byavugiwe aha, aba banyarwanda baboneyeho n'umwanya wo gutora Komite nshya izayobora uyu muryango.

Mu ijambo rye, Charles Ntageruka yatangiye yifuriza abari aha umwaka mushya muhire wa 2023; ashimira abateguye iki gikorwa ndetse anihanganisha imiryango yabuze ababo umwaka ushize ituye muri iyi leta.

Yasabye abitabiriye gukomeza gusigasira isura nziza y'igihugu mu ngeri zitandukanye harimo kumenyakanisha gahunda ya Made in Rwanda, gusigasira umuco gakondo hibandwa ku mbyino gakondo mu birori bitandukanye bibahuza, kwigisha amateka y'igihugu cyabo cyane cyane ku bakiri bato.

Habayeho gukangurira abashoramari gushora imari mu Rwanda binyuze muri gahunda zitandukanye igihugu cyashyizeho zirimo Visit Rwanda ndetse n'ubukerarugendo bwibanda ku gusura ibyanya Nyaburanga birimo parike y'Akagera, parike y'ibirunga n'iya Nyungwe, ikiyaga cya Kivu ndetse n'ahandi.

Yanagarutse kandi ku bisubizo abanyarwanda bishatsemo bishingiye ahanini ku ndangagcairo nyarwanda zikwiye kubaranga aho bari hose ku Isi zirimo Ubumwe n'Ubwiyunge n'Ubuyobozi bwiza.

Yanakanguriye urubyiruko Kwirinda ibiyobya bwenge n'izindi ngeso mbi; Kwitabira ingando zigenerwa Abanyeshuri ba Diaspora igihe zateguwe ndetse anabasaba uruhare rwabo mu iterambere rya Amerika nk'igihugu batuyemo n'igihugu cy'u Rwanda kuko ari rwo Rwanda rw'ejo ko ibyo bikwiriye kubaranga kandi bagahozaho.

Yasabye RCA gufatanya n'Inzego za Leta batuyemo mu iterambere ryaho no kubaka izina ry'Igihugu cyabo bagashyira hamwe igihe bafite igikorwa kibahuza ndetse bagatumira inshuti nyinshi mu rwego rwo kumenyakanisha u Rwanda ibyiza rukora mu iterambere.

Jacques Nyungura ni we wasusurukije abari bitabiriye ibi birori, afatanyije n'itorero Amaliza rya Tennessee aho ryashimishije abitabiriye iki gikorwa mu mbyino gakondo z'umuco nyarwanda.

Kalisa Bahati, Umuyobozi w'uyu muryango w'Abanyarwanda batuye muri iyi Leta ya Tennesse, yahawe umwanya wo kwerekana ibyo bakora ndetse no gushishikariza abandi gushora imari mu Rwanda.

Mu ijambo rye, yagarutse ku mateka y'uko iyi Komite yagiyeho mu bihe bitari byoroshye, ashimira uruhare rwa buri wese mu gutuma iyi Komite ijyaho ndetse ashimira inshuti z'Urwanda zirimo Dr. Cherry waje kwifatanya nabo.

Yashimiye kandi Jacques Nyungura wiyemeje gufasha Itorero rishya rya Amaliza rya Tennessee, ryanataramiye abitabiriye uyu muhango ku bufatanye n'Intore Jacques Nyungura.

Yashimiye Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba idahwema gushyigika aba Banyarwanda mu bikorwa byose bategura.

Perezida w'uyu muryango w'Abanyarwanda batuye muri iyi Leta ya Tennesse, Kalisa Bahati, yasoje yizeza abanyamuryango ko yiyemeje gukomeza guhuza abanyarwanda aho bari hose muri iyi leta ya Tennesse.

Yabasabye no guhuza imbaraga z'urubyiruko n'impano zafasha mu kubaka igihugu ndetse asaba ababyeyi gukomeza gusigasira Umuco aho bari hose mu mahanga.

Jacques Nyungura wiyemeje gufasha Itorero rishya rya Amaliza rya Tennessee, ni we wasusurukije abari bitabiriye

Kalisa Bahati Umuyobozi w'uyu muryango w'Abanyarwanda batuye muri iyi Leta ya Tennesse aganiriza abitabiriye Charles Ntageruka wari uhagarariye Ambasade muri iki gikorwa yasabye abayituye guharanira gukomeza kugaragaza neza isura y'u RwandaAba banyarwanda bari bishimiye guhura Itorero rya Amaliza muri iyi Leta ryasusurukije abari bitabiriye Abantu bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126804/tennesse-abanyarwanda-basabwe-gukomeza-gusigasira-isura-nziza-yigihugu-bakomokamo-amafoto-126804.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)