Thibaut Courtois n'umukunzi we bahishuye umuntu bifuza cyane ko yazaza mu bukwe bwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umubiligi, Thibaut Courtois n'umunyamideli wo muri Isiraheli Mishel Gerzig bavuze ku bukwe bwabo mu kiganiro n'ikinyamakuru 'Vanity Fair'.

Aba bashakanye basobanura ibijyanye n'ubukwe bwabo bati: "Twamaze gushyiraho itariki, ahantu hadasanzwe. Bizaba ibirori byigenga, by'urukundo kandi bishimishije,bitazaburamo umuziki. Dukunda kubyina reggaeton."

Mishel Gerzig yagize ati: "Twatumiye Florentino Pérez mu bukwe bwacu kandi turizera ko azaza."

Ku bijyanye n'umubano we na Florentino Pérez, perezida wa Real Madrid, Courtois yagize ati "Tubanye neza. Ni umuyobozi wacu. Aba ashaka ko dutsinda. Nkunda uburyo bwe,aba ari hafi cyane. Ntakunda gutsindwa umukino, ikintu ntigeze mbona mbere ku bandi. Agusaba byinshi, ariko ni perezida ukomeye. Yageze kuri byinshi. Ntabwo ari uko twohererezanya WhatsApp (aseka), ariko turaganira mbere na nyuma y'imikino.Mu ibanga, akunda kuganira na Mishel, hamwe n'imiryango y'abandi bakinnyi".

Thibaut Courtois avuga ko ahura bwa mbere n'umukunzi we Mishel Gerzig,hari muri resitora ya 'Ten con Ten'.Ati: "Tumaze kubonana imbonankubone, twumvise ibinyugunyugu mu nda, cyangwa uko mwabyita kose."

Muri iki kiganiro aba bombi bagiranaga n'umunyamakuru,Paloma Simón,Courtois yavuze ko yishimira kuba yarakiniye Atlético de Madrid na Chelsea,ariko Real Madrid akinira kuva 2018 ariyo kipe ya mbere ku isi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thibaut-courtois-n-umukunzi-we-bahishuye-umuntu-bifuza-cyane-ko-yazaza-mu-bukwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)