Tujyane mu imurika rya serivisi mu nama y'inzobere mu bimenyetso bya gihanga (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama ASFM [African Society of Forensic Medicine] itegurwa n'Ihuriro Nyafurika ry'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga byifashishwa mu butabera.

Yitabiriwe n'abarenga 400 baturutse mu bihugu 40 barimo abayobozi, impuguke, abahanga n'abashakashatsi bo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Ibaye ku nshuro ya 10 aho yakiriwe n'u Rwanda binyuze muri Laboratwari y'Igihugu y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera [Rwanda Forensic Laboratory].

Ibigo bitandukanye byaje kumurika ibikorwa muri ASFM2023

-Visit Rwanda

Umukozi mu ishami ry'ubugerarugendo muri RDB, Nicholas Tugume, yavuze ko RDB ikomeje kwereka abashyitsi ibyiza biri mu Rwanda

Muri iyi nama hashyizweho ahantu basobanurira gahunda y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yo gushishikariza abantu gusura u Rwanda no kuza kureba amahirwe atandukanye ahari haba mu bukerarugendo n'ishoramari muri rusange (Visit Rwanda).

Umukozi mu ishami ry'ubugerarugendo muri RDB, Nicholas Tugume yavuze ko impamvu baje muri iyi nama ari ukugira ngo basobanurire abantu gahunda ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo n'ishoramari.

Ati 'Abashyitsi baje mu nama baba bashaka no kureba ibyiza nyaburanga by'igihugu cyacu. Turi hano kugira ngo dushobore gufasha abaza batugana badakoze ingendo.'

'Akenshi baba ari abashyitsi batazi n'aho dukorera. Ni uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo dusanga abantu aho bari.'

- Inter Business Company Ltd

Ni ikigo gifasha mu kugemurira ibikoresho byifashishwa mu buvuzi aho kibivana mu mahanga ku nganda zibikora kikabigeza ku bitaro n'ibigo by'ubuvuzi mu Rwanda, ibigo by'ubushakashatsi, amashuri yigisha ubuvuzi ndetse n'abaganga b'amatungo.

Gikorana by'umwihariko na Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, aho iyizanira ibikoresho bitandukanye.

Umukozi muri Inter Business Company Ltd , Habarugira Jean Claude, yavuze ko baje kumurika serivisi zabo kugira ngo babashe kuzisobanurira abitabiriye iyi nama, cyane ko mubyo bakora bateganya kwagura ibikorwa bikarenga no hanze y'u Rwanda.

Ati 'Dufite inganda zikomeye duhagarariye zikora mu bijyanye n'ubuzima ndetse n'ubumenyi muri uru rwego'.

Umukozi wa Inter Business Company Ltd , Habarugira Jean Claude, ubwo yaganiraga n'Umunyamakuru wa IGIHE

-QIAEN
Ni ikigo cy'Abadage kigemura ibikoresho byifashishwa mu gufata ibimenyetso bya gihanga no ku bipima kugira ngo hatangwe raporo y'ibyavuyemo.

QIAGEN N.V. ikorera mu bihugu birenga 25 birimo ibyo muri Afurika, Aziya ndetse no ku Mugabane w'i Burayi. Ni ikigo kinini kuko gifite umutungo wa miliyari $ 2,252 .

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Qiagen, Laurent Moncomble yavuze ko ibikorwa byabo byiganje mu gufasha mu gufata uturemangingo ndangasano no kudupima.

Ati ''Dukusanya ibimenyetso bishobora kuba ari amaraso, amacandwe cyangwa icyuya cy'umuntu cyangwa tugakusanya ibimenyetso by'ahantu habereye icyaha ubundi tugatangira gupima uturemangingo ndangasano, tugatanga ibisubizo.''

Yakomeje agira ati ''Ikindi dushobora gukora ni ukubasha kumenya imyaka y'umuntu, gukora ibizamini by'isanomuzi hagati y'abantu. Turimo gufasha amavuriro , ibitaro, za kaminuza, laboratwari zigenga n'iza leta, ibigo bikora ubushakashatsi ndetse n'ibigo nka Rwanda Forensic Laboratory.''

-AFSA

Ni ikigo kizajya gitanga inama ku bo mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga cya African Forensic Science Academy, AFSA.

Cyafunguwe ku mugaragaro ku munsi wa mbere w'iyi nama, tariki 7 Mutarama 2023, kikazaba gifite icyicaro i Kigali, aho cyitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka uru rwego muri Afurika.

Ni ikigo kitari gisanzweho ariko kubera urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi, cyatangirijwe i Kigali. Kizaba gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose.

Cyitezweho kongera no kuzamura urwego mu bijyanye n'ubushobozi n'ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Perezida w'Agateganyo wa AFSA, Dr Antonel Olckers yavuze ko iki kigo ari ikimenyetso cy'uko Afurika igeze igihe cyo kwishakamo ibisubizo kandi ahari ubushake n'ubushobozi buhaboneka.

- ASFM
Ihuriro nyafurika ry'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'Ubuhanga bikorerwa mu butabera, ASFM, niryo ryateguye iyi Nama Mpuzamahanga ihurije hamwe abayobozi, impuguke, abahanga n'abashakashatsi bo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko bwahisemo u Rwanda kubera intambwe rumaze gutera mu kugeza izi serivisi haba mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere no hanze yaho.

Umunyamabanga Mukuru wa ASFM, Oshunbayo Remilekun, yavuze ko ari iby'agaciro kuzana abahanga mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kugira ngo baganire kuri Afurika n'uko bayigeza ku rwego rwo hejuru mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga.

Yagize ati ''Twiteze ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izafasha mu kubaka ahazaza ha Afurika muri uru rwego rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butebera.''

-RFL

Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), ikorera mu gihugu kuva mu 2018.

Kuri ubu ni ikigo gikura umunsi ku wundi mu buryo bwihuse, kuko gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi 12 zishingiye kuri laboratwari zose zubakiye hamwe.

Ni serivisi zirimo gutahura inyandiko mpimbano n'izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by'ahakorewe icyaha n'abagikoze, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa no gupima imbunda n'amasasu.

Ibindi bipimwa ni amajwi n'amashusho, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no gusuzuma ibihumanya n'ibindi bimenyetso bikenerwa, ariko bigomba kuba bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, aherutse kubwira itangazamakuru ko kugeza ubu iyi laboratwari y'igihugu y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera imaze gushyira hanze ibimenyetso bisaga ibihumbi 35,000 kuva yatangira muri 2018.

Umunyamabanga Mukuru wa ASFM, Oshunbayo Remilekun yavuze ko bishimiye kuza gukorera iyi nama mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Qiagen, Laurent Moncomble aganira n'umunyamakuru amusobanurira zimwe muri serivisi batanga muri iki kigo
Visi Perezida wa AFSA, Dr Medhi Ben Khelil yasobanuye ko iki kigo kitazakora nk'ishuri ritanga impamyabumenyi ahubwo kizajya gitanga amahugurwa
Umukozi wa Inter Business Company Ltd , Habarugira Jean Claude, asobanura ibyo bakora
Umukozi mu ishami ry'ubugerarugendo muri RDB, Nicholas Tugume asobanurira umwe mu bitabiriye iyi nama
Perezida w'Agateganyo wa AFSA, Dr Antonel Olckers yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika yikemurire ibibazo biri mu rwego rw'ubutabera
Perezida w'Agateganyo wa AFSA, Dr Antonel Olckers na Visi Perezida, Dr Medhi Ben Khelil
Laboratwari y'Igihugu y'Ibimenyetso bya Gihanga, RFL nayo iri kumurika serivisi zayo
Imwe mu mashini z'uruganda rwa Promega izanwa mu Rwanda n'Ikigo Inter Business Company Ltd
Bafashe ifoto kuri 'stand' ya ASFM
Abakozi ba Qiagen, mu Rwanda, bafashe ifoto kuri 'stand' yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyanye-mu-imurika-rya-serivisi-mu-nama-y-inzobere-mu-bimenyetso-bya-gihanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)