Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hannah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 bikavugwa ko ari Umunyarwandakazi, yahishuye ko Nyina ari Umunyarwandakazi na ho Se akaba Umunya-Ankole.

Uyu mukobwa ubwo yahabwaga ikamba rya Nyaminga Uganda tariki 18 Werurwe 2023 abantu benshi batangiye kwibaza niba yaba atari umunyarwandakazi bitewe n'amazina ye ndetse n'uburyo ababaye abambere mu kumwifuriza instinzi ari abanyarwanda .

 Ubusanzwe uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko avuka muri Nakasese akaba yarize amashuri ye abanza Seroma Christian High School na Hana Mixed International School mugihe Kaminuza yayize Makerere University, atuye Kampala mugace kitwa Kisasi.

 Akaba yarahawe iri kamba asimbuye Elizabeth Nagaya.

The post Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/24/tumukunde-uherutse-kwegukana-ikamba-rya-miss-uganda-2023-yahishuye-ko-afite-inkomoko-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumukunde-uherutse-kwegukana-ikamba-rya-miss-uganda-2023-yahishuye-ko-afite-inkomoko-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)