Ni ingingo yongeye kugarukaho kuri uyu wa 28 Werurwe 2023, ubwo yagezaga impanuro ku barenga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bose bo mu gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, nta kibazo cy'imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda yabumvanye cyane ariko mu bandi bayobozi gihari gikomeye.
Ati 'Njya mbivugaho rimwe na rimwe ariko hano numvise abayobozi b'utugari batameze nabi, Ikinyarwanda bo baracyumva ariko natwe mudufashe kucyumva. Hari abafite ikibazo cy'urwo rurimi ariko badashaka no gufashwa [â¦] turaza kubafasha guhora tubibibutsa.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibintu bibiri; icyo kuba abantu bahindura ururimi kubera ko ari ibigezweho [ibyo yagereranyije n'ubuhanzi cyangwa kuba ibyamamare].
Ati 'Hari indimi bivugira gusa zijyanye n'uko bishakiye [â¦] ubwo ni ibyamamare ku rugero rwacu, bakarugoreka bijyanye n'icyo bashaka kugeraho. Ibyo biremewe ngira ngo, ni ko nkeka.'
Yakomeje agira ati 'Mugerageze nka ba twebwe, abayobozi barenze ab'utugari, twige Ikinyarwanda. Sinzi niba mujya mwumva, abantu, kuvuga no kwandika [â¦].'
Perezida Kagame yatanze ingero z'amagambo nka 'ntabwo; usanga bamwe bajya kurivuga, bakavuga 'ntago'. Hari kandi abantu bajya kuvuga ko umuntu yabahaye inka bakavuga ngo 'yampereje inka' aho kuvuga ngo 'yampaye inka'.
Yanasobanuye ko hari abajya kuvuga 'amashyi' bakavuga 'amashi', abavuga 'gushira' kandi bitandukanye no 'gushyira'.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ijambo "rimwe rivuga kurangira irindi rikavuga kujyana ikintu, ugishyiriye undi muntu.''
Izindi ngero yatanze ni iz'abajya kuvuga inama nyinshi bakavuga 'amanama' kandi ubusanzwe iryo jambo ntabwo rikoreshwa ubundi n'iyo inama zaba nyinshi zikomeza kwandikwa cyangwa kuvugwa ko ari 'inama', ibi niko bimeze ku 'akazi'.
Perezida Kagame yavuze ko na we ubwe atazi Ikinyarwanda cyane ariko kubera ko afite inyungu mu kukimenya, agerageza.
MINUBUMWE yagaragaje ingamba
Mu myaka ishize kuri Televiziyo y'Igihugu, hatambukagaho gahunda yiswe 'Twige Ikinyarwanda', aho banyuzagaho gahunda izwi nka 'Ntibavuga, Bavuga'.
Umukuru w'Igihugu ati 'Abangiza Ikinyarwanda babarushije imbaraga babivanaho kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?'
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ari na yo kuri ubu isigaye ifite umuco mu nshingano yagaragaje ko hari ingamba zigiye gushyirwaho mu kwigisha Ikinyarwanda.
Minisitiri w'iyi Minisiteri, Dr Bizimana Jean Damascène, yagize ati ''Ikinyarwanda kigenda gitakaza ireme [â¦.] turaza rero kureba uburyo hahozeho uburyo bwo kukigisha 'ntibavuga, bavuga', ku buryo abana bakura bazi inyito nyayo n'itariyo.'
'Turaza kureba uburyo bwo kubigarura kugira ngo Ikinyarwanda kigende kiba umuco kuko burya iyo ururimi rupfuye biragoye kugira ngo n'igihugu kibashe kugira inkingi zacyo.'
Avuga ko hari gahunda MINUBUMWE izafatanyamo na Minisiteri y'Uburezi ahashobora gufatwa nibura nk'amasaha y'igicamunsi cya buri wa Gatatu, agakoreshwa mu kwigisha amasomo ajyanye n'umuco.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ubusanzwe muri za kaminuza, umunsi wo ku wa Gatatu ukoreshwa mu gutanga ibiganiro bitandukanye ku banyeshuri, ari nabyo bishobora gushyirwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.
Ati 'Usanga hari n'uburyo busanzwe buriho mu mashuri ariko tudakoresha [â¦] turimo kureba uburyo ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita, twajya tuwuharira ibiganiro ariko n'aya masomo y'Umuco n'Ikinyarwanda, nayo akajya ahabwa umwanya.'
MMINUBUMWE igaragaza ko no mu nzego z'imirimo hakwiye kubaho kwikosora, ururimi rugaheshwa agaciro kuko hari ibigo usanga udashobora kujya gusabamo serivisi, ngo uyihabwe uko bikwiye utavuga indimi z'amahanga.
Perezida Kagame yavuze ko hakwiriye ubushake bw'abayobozi n'Abanyarwanda muri rusange kugira ngo bamenye Ikinyarwanda.