Turi kumwe namwe muri uru rugendo-Ubutumwa bw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu munsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye abagore bose ubutumwa, ababwira ko 'Turi kumwe muri uru rugendo rwo guharanira uburinganire.''

Yagize ati 'Ndabasuhuje abagore bose bo mu Rwanda no ku isi, kuri uyu munsi wabo mukuru. Turi kumwe namwe muri uru rugendo rwo guharanira uburinganire nk'uko bukwiye kuba bwumvikana'.

Imibare y'Ihuriro ry'Ubukungu ku Isi (WEF) mu 2022 ku bijyanye n'icyuho mu buringanire mu bihugu 155, yerekanye ko abagore bari mu buyobozi ari 31%.

Inzego zinyuranye zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zitange umusanzu mu kuziba icyuho mu buringanire, kuko gifite ingaruka mu bukungu n'imibereho myiza, ndetse zinongerere ubumenyi abagore.

Amateka y'uyu munsi

Uyu munsi watangiye mu mwaka wa 1921, utangizwa mu rwego rwo kubahiriza abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe 1917, mu gihe cy'impinduramatwara (revolution) y'abarusiya.

Uyu munsi rero watangiriye muri iki gice ya Aziya ariko uko iminsi yagiye yegera imbere, niko wagendaga ukwira no mu Burayi na Amerika aho ku ya 28 Gashyantare uhereye mu wa 1909, muri USA hizihizwa umunsi w'igihugu w'Abagore (National Woman's Day).

N'ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu, mu mwaka wa 1977 nibwo ONU yemeje uyu munsi maze uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga nk'umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umugore.

Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho ndetse bakanategura ejo habo hazaza.

Ahenshi ku isi abagore bakora ibirori bikomeye ariko hari n'abahitamo kwigumira mu ngo iwabo, bakishimira ko isi yabashije guha agaciro ibyo umugore amarira isi.

Kuva mu mwaka wa 1921 kugeza ubu, uyu munsi wizihizwa ku isi yose ndetse uhabwa n'intego cyangwa insanganyamatsiko buri mwaka, ubu ikaba igira iti 'Ukwigira k'umugore, Ukwigira kw'ikiremwamuntu: Reba iyo shusho!' (Autonomisation des femmes â€" Autonomisation de l'humanité : Imaginez "Empowering Women, Empowering Humanity: Picture it!")


Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126841/turi-kumwe-namwe-muri-uru-rugendo-ubutumwa-bwa-perezida-kagame-ku-munsi-mpuzamahanga-wabag-126841.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)