Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho Perezida Félix Tshisekedi avugururiye guverinoma, akongeramo amasura mashya, ayandi akayereka umuryango, abasesenguzi batangiye kwibaza niba iri vugurura ritaje gutuma ibitu bihumira ku mirari, cyane cyane ko iyi Kongo yakomeje kugirwa inama yo guca umuco wo kudahana, ikazima amatwi, ahubwo igakomeza gushyira ku ibere abanyabyaha.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo kandi batewe impungenge n'uko iyi guverinoma ishobora kuzarangwa n'urwikekwe, dore ko yashyizwemo abantu bigeze kuba abatoni ba Perezida Tshisekedi, ariko akaza kubagambanira bagashyirwa mu buroko. Aba bazakora barebana ku jisho, birinda ko amateka yakwisubiramo.

Urugero rwa mbere rw'umuntu ushobora kuzakora nk'umucancuro, ni Vital Kamerhe wagizwe Ministri w'ubutegetsi bw'Igihugu. Uyu mugabo yigeze kuba Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida Tshisekedi, nyamara nyuma y'igihe gito yisanga muri gereza nkuru ya Makala, akurikiranyweho kunyereza miliyoni 46 z'amadolari, zari zigenewe kubakira abasirikari n'abapolisi, nk'uko Perezida Tshisekedi yari yabibasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza.

Mu matora y'umukuru w'igihugu yo muw'2018, Vital Kamerhe yemeye guharira amajwi ye Tshisekedi, ariko nawe akazamureka akiyamamaza muri manda yo muw'2023. Mu rwego rwo kumusiga icyasha, muw'2020 Perezida Tshisekedi yafungishije Kamerhe kubera ubusahuzi, nyamara bivugwa ko bafatanyije. Yaje gufungurwa mu buryo butavuzweho rumwe, abakurikiranye urubanza rwe bakemeza ko yarekuwe mu rwego rwo gukigira ikibaba Perezida Tshisekedi, kuko iyo agumishwa mu ibohero, uruhare rwa 'Boss' muri ubwo bujura narwo rwari gushyirwa ahabona. Ese Vital Kamerhe yakwizera ate ko amateka atazisubiramo?

Baba Abanyekongo se, baba n'abanyamahanga, ninde wagirira icyizere umuyobozi nk'uyu urya utwe akarya n'utwa rubanda? Undi ni Jean-Pierre Bemba wigeze kuba Visi-Perezida ku butegetsi bwa Joseph Kabila, akaza gufungwa imyaka 10 yose i La Haye muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akurikiranyweho ubwicanyi abarwanyi b'umutwe we wa MLC wakoze mu gihugu cy'abaturanyi cya Santarafrika.

Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w'Ingabo, ufite inshingano zo kubungabunga ubusugire bw'igihugu kandi ari umwe mu babuhungabanyije mu buryo bukomeye, dore ko ubwicanyi n'ubundi bugome bwatewe n'intambara hagati ya MLC ye , igisirikari cya Leta ndetse n'indi mitwe yitwaje intwaro, n'ubu butarava mu mitwe. Jean-Pierre Bemba rero afitanye inzigo n'abaturage, ku buryo ntawamwizera, ariko nawe icyasha afite nticyatuma yisanzura, kuko azi ko Perezida Tshisekedi ashobora kumuhinduka, akabyutsa idosiye y'ibyaha bya Bwana Bemba.

Uku ni nako bimeze kuri Mbusa Nyamwisi Antipas, wagizwe Ministiri ushinzwe ubutwererana bw'Akarere. Uyu nawe yabaye umukuru w'umutwe w'inyeshyamba wa RCD-ML wayogoje agace ka Beni, cyane cyane muw'2001, ubwo uyu mutwe we warwanaga na MLC ya Jean-Pierre Bemba, maze abaturage b'inzirakarengane bakahasiga ubuzima. Perezida Joseph Kabila yaje kumwiyegereza, amuha imyanya muri guverinoma, kugeza muw'2011 ahinduka mukeba wa shebuja mu matora ya Perezida wa Kongo.

Yaje guhungira mu mahanga, aza kugarurwa na Perezida Tshisekedi wirengagije amahano yakoreye Abanyekongo, amufitemo inyungu gusa zo kumufasha guhangana na Joseph Kabila n'abandi bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho ubu. Julien Paluku Kahongya yahawe minisiteri y'inganda. Amateka azahora yibuka ko ari umwe mu batumye umutwe w'abajenosideri wa FDLR ushinga imizi muri Kongo, cyane cyane ubwo yari Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru kugeza muw'2019.

Julien Paluku niwe watumye FDLR ibona abarwanyi bashya, bakora imyitozo nta nkomyi, bahabwa intwaro, maze barica barakiza muri iyo ntara. Abatutsi b'Abanyekongo iyo bumvise izina rya Julien Paluku barahungabana, bikaba bihumiye ku mirari kuko noneho yongerewe imbaraga zo gushyigikira jenoside barimo gukorerwa.

Ikigaragarira buri wese rero, ni uko muri rusange Perezida Tshisekedi atahisemo abagize guverinoma nshya kubera ubushobozi abaziho. Yabatoranyije kuko benshi muri bo aria bantu bafite icyasha, batazatinyuka kubangamira ibyemezo bye, birimo gutobanga amatora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

Aya matora kandi aramutse anabaye, Perezida Tshisekedi wamaze kuvuga ko aziyamamariza indi manda, yizeye ko izi nkomamamashyi zizabangamira abandi bakandida, nka Moise Katumbi, martin Fayulu, cyangwa undi wese washyigikirwa na Joseph Kabila, kuko iyi guverinoma irimo abahoze ku ibere mu butegetsi bwa Kabila, bakaza gushwana kubera impamvu zinyuranye.

Iyi turufu ishobora no gupfuba ariko, kuko iyi guverinoma nshya, yiganjemo abahoze bayobora imitwe ishingiye ku moko, by'umwihariko abakomoka mu bwoko bwa Perezida Tshisekedi bw'Abaluba. Ibi nabyo bikaba bishobora gutuma igice kinini cy'Abanyekongo kitayibonamo, ngo kiyigirire icyizere. Tubitege amaso.

The post Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/twitege-iki-kuri-guverinoma-nshya-ya-perezida-tshisekedi-yuzuyemo-abanyabyaha-ruharwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=twitege-iki-kuri-guverinoma-nshya-ya-perezida-tshisekedi-yuzuyemo-abanyabyaha-ruharwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)