Ambasaderi Nduhungirehe yanditse kuri konti ye ya Twitter akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 192, avuga ko yishimiye kwakira mu Buholandi, Muyoboke Alex, David Bayingana ndetse na Julien Bmjizzo.
Aba bombi bamaze igihe mu Buholandi mu bikorwa bitandukanye. Muyoboke yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabo na Ambasaderi Nduhungirehe byibanze ku mikoranire.
Yavuze ati 'Twaganiriye turebera hamwe uburyo twagira imikoranire n'Inganda Ndangamuco (Creative Industry) yacu na Europe (schengen).'
Akomeza ati 'Hon. Ambasaderi Nduhungirehe Oliver murabizi ko ni umwe mu bayobozi bakuru bakunda umuziki na Siporo. Yatugiriye inama z'ingirakamaro.'
Muyoboke yavuze ko bari mu biganiro n'abategura ibitaramo kandi bagashora imari mu bahanzi, bigamije kureba aho Israel Mbonyi azakorera ibitaramo.
Yavuze ko Israel Mbonyi azakorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Bufaransa n'ahandi bakiri mu biganiro. Ati 'Turimo no kureba tunaganira na ba Promoter batandukanye uburyo umuhanzi Israel Mbonyi azakoramo neza ibyo bitaramo bitandukanye, ikizaba ku ikubitiro harimo ikizaba tariki ya 11 Kanama 2023.'Â Â
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bubiligi ihagarariwe na Justin Karekezi.Muyoboke ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Decent Entertainment Rwanda. Izina rye rirazwi mu Rwanda, binyuze mu bahanzi yakoranye barimo Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Oda Paccy, Davis D, Charly&Nina, Allioni n'abandi.
David Bayingana ni umwe mu bashinze Radio B&B Fm-Umwezi, amaze imyaka myinshi mu itangazamakuru ry'imikino, kandi akorana n'ibigo bikomeye mu kwamamaza ibyo bakora nka Canal+ Rwanda n'abandi.
Ni mu gihe Julien Bmjizzo yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aherutse guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo yakunzwe yise 'Kamwe'.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier yakiriye Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda
Ambasaderi Nduhungirehe Olivier aganira na David Bayingana uzwi cyane mu itangazamakuru ry'imikino
Ambasaderi Nduhungirehe Julien yakiriye Julien Bmjizzo uzwi cyane mu gutunganya indirimbo z'abahanziÂ
Muyoboke yavuze ko bari gutegura inzira y'ibitaramo Israel Mbonyi azakorera mu Bubiligi no mu Bufaransa