Ku mugabane wa Afurika hari ibihugu bizwiho kuba bifite abakobwa beza kurusha abandi, gusa ikiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 biyoboye ibindi kiraza kugutungura kuko utakekaga ko cyaza kuri uwo mwanya.
Dore uko ikinyamakuru cyitwa howafrica cyakoze urutonde rw'ibihugu 10 bifite abakobwa beza muri Afrika.
10.Tanzaniya
Tanzaniya ni igihugu cyizwiho kugira abakobwa beza muri Afurika kandi bazi kwiyitaho ku buryo umubiri wabo uhora usa neza kandi bakamenya gukurura ababareba
9.Kenya
Abakobwa n'abagore bo muri Kenya nabo baza mu bakobwa n'abagore beza muri Afurika bakaba bazwiho gukunda nyabyo, kubana n'abandi neza no gukunda umurimo.
8. Ghana
7.Nigeria
Nigeria iza ku mwanya wa karindwi gusa bikunze kuvugwa ko abagore n'abakobwa baho bashakira ubwiza mu birungo( maquillage) ariko bakamenya kubyisiga neza ku buryo bibabera wabareba ukabona babaye beza.
6.Afurika y'epfo
Afurika y'epfo nayo iri mu biguhu bigira bagore n'abakobwa beza muri Afurika nubwo ari igihugu gituwemo n'abantu b'amoko atandukanye barimo abazungu n'abirabura.
5.Angola
Angola nayo iri mu biguhu bifite abakobwa beza bazwiho kuba bafite uruhu rujya gusa nka shokola, uruhu rukunda kwifuzwa na benshi kuko rugaragara neza.
4.Cape Vert
Ikirwa cya cape Vert naho haba abakobwa beza n'ubwo hadatuwe cyane. Abakobwa n'abagore baho nabo bazwiho kugira uruhu rwiza rwa shokora.
3.Ethiopia
Ethiopia nayo izwiho kugira bakobwa beza kandi bafite igihagararo bakanatera neza.
2.Somalia
Igihugu cya Somalia nacyo kigira abakobwa beza bateye neza kandi bafite uruhu rwiza rutemba itoto.
1.Rwanda
Bikunzwe kuvugwa ko mu Rwanda haba abakobwa n'abagore beza abantu benshi bakabigira impaka nyamara n'ibinyamakuru byo hanze bikora ubushakashatsi bikemeza ko koko mu Rwanda ari iwabo w'abakobwa beza n'abahungu beza bityo bagashyirwa ku mwanya wa mbere muri Afrika.