U Rwanda na Benin bazakinira kuri Kigali Pele Stadium nta mufana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hari hakiri urujijo ku kibuga kizaberaho umukino w'u Rwanda na Benin mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2024, CAF yamaze kwandikira FERWAFA ko uyu mukino uzakinirwa kuri Kigali Pele Stadium ariko nta mufana wemerewe kureba uwo mukino.

CAF yemeje ko uyu mukino wo kwishyura uzahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda n'ikipe y'igihugu ya Benin, uzaba Taliki ya 28 Werurwe kuri Kigali Pelé Stadium, nta bafana bemerewe kwinjira muri stade mu ibaruwa yandikiye amakipe yombi.

Amavubi yaraye ageze mu Rwanda muri iri joro ryakeye,Avuye muri Bénin aho Aje kwitegura umukino wo kwishyura uzabahuza n'iki gihugu kidafite amateka akomeye mu mupira w'amaguru.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, ni bwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) yategetse u Rwanda kwakirira Bénin muri Benin,ku wa 27 Werurwe.

CAF yagaragaje ko yashingiye ku kirego cyatanzwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Bénin ndetse ko nyuma y'igenzura ryayo, yasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ahagombaga kubera uyu mukino ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n'ibisabwa.

U Rwanda rwahise rujuririra iki cyemezo gusa rugongwa nuko mu karere ka Huye nta stade y'inyenyeri enye ihari cyane ko izo kuri urwo rwego arizo zemerewe kwakira amakipe ndetse n'abasifuzi.

Kuwa Kabiri w'iki cyumweru kandi,bamwe mu bayobozi ba CAF barimo Umunya-Mozambique Muhammad Sidat ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Ababigize umwuga, yavuganye na bamwe mu bayobozi ba FERWAFA ababaza kuri Kigali Pelé Stadium iherutse kuvugururwa ikaberaho ibikorwa by'Inama ya FIFA.

Nubwo itari yakanozwa neza nyuma yo kuvugururwa,CAF yatanze uruhushya rwo kuyikiniraho uyu mukino nubwo yari isanzwe itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kuva mu mpera za 2021.

Birashoboka ko iyi Stade yemewe kubera ko ikibuga cyayo ari cyiza hakabuzwa abafana kubera inkingi zayo zibuza abafana kureba neza umukino.

Amavubi arakomereza imyitozo kuri iyi Stade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu ndetse n'indi minsi kugeza umukino ubaye kuwa Kabiri.

U Rwanda rufite amanota abiri ku icyenda, mu gihe Bénin ifite inota rimwe mu mikino itatu imaze gukinwa muri iri tsinda rya L.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-w-urwanda-na-benin-uzakinirwa-kuri-kigali-pele-stadium-nk-uko-biri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)