U Rwanda na Suède bishimiye ibyagezweho mu bufatanye bw'imyaka 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 hatangijwe inama y'iminsi itatu iri kubera i Kigali, irebera hamwe ibyagezweho mu myaka 20 y'imikoranire ya UR n'Igihugu cya Suède binyuze muri iyi gahunda n'ibiteganya gukorwa mu gihe kiri imbere.

Ku munsi wayo wa mbere yitabiriwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Noella Bigirimana, n'Umuganga akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza Gothenburg yo muri Suède, Prof. Gunilla Krantz.

Yitabiririwe kandi n'abahagarariye ibigo bya Leta n'ibyikorera byagiranye ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda muri uru rugendo, ndetse n'abafatanyabikorwa bo ku ruhande rwa Leta ya Suède muri iki gikorwa.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ibi bihe ibihugu byombi byishimira ibyagezweho, ari n'umwanya mwiza wo gutekereza ku cyakorwa ku byabaye imbogamizi.

Ati ''Ibi bihe ni ibyo kwishimira ibyo twagezeho, ariko na none byashyizweho kugira ngo twongere dusuzume iby'urugendo rwacu, harebwa no ku byabaye inzitizi.''

Ubu bufatanye bwaje nyuma y'uko u Rwanda rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yayo rugatangira inzira yo kwiyubaka kuko ibikorwa byinshi mu ngeri zose byari byarangiritse.

Urwego rw'Uburezi ruri mu zagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y'uko hari abarubarizwagamo bishwe muri icyo gihe, mu gihe hari n'abari barurimo bakoze Jenoside bagombaga gukurikiranwa n'ubutabera.

Ibi biri mu byatumye ubwo u Rwanda rwatangiraga gahunda y'icyerekezo 2020, Suède yaraje mu bihugu bya mbere bigira ishyaka ryo gufatanya n'u Rwanda kongera kwiyubaka mu nguni zose ariko hubakiwe ku burezi.

Hakomojwe ku byagezweho mu myaka 20 ishize hagendewe ku mpinduka z'ubuzima rusange, ariko hibandwa cyane ku zagaragaye mu burezi, ubuhinzi, imihindagurikire y'ibihe no kwihaza mu biribwa.

Hanagarutswe kandi ku rwego rw'ubuzima, harebwa ku bushakashatsi bwarukozwemo mu myaka yashize, muri iki gihe ndetse n'ubuteganya gukorwa.

Hanavuzwe kandi ku bijyanye no gushishikariza abagore n'abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare kuko bakiri bake muri ayo masomo, hagaragazwa amahirwe yagiye ashyirwaho mu bihe bitandukanye binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program, ndetse n'ahari ubu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, yashimiye uruhare rwa UR-Sweden Program, mu guhindura Urwego rw'Ubuzima binyuze mu gutanga ubumenyi.

Ati ''Imwe mu nyungu nabonye ni uko iyi gahunda iri gutanga ubumenyi, ikaba iri no kuzana ingamba nshya, iyi mishinga iri kugira uruhare mu kubona ibifatika twakoresha mu kugira ibindi dushyira mu bikorwa''.

Prof. Gunilla Krantz uri mu batanze ibiganiro, yamuritse bimwe mu bikorwa byagezweho muri iyi myaka 20, avuga ko u Rwanda nirukomeza gahunda rufite yo gushyira imbaraga mu kurandura ubukene, n'ibisigaye bizagerwaho.

Yavuze ibi nyuma yo kumurika bimwe mu byagezweho n'ubushakashatsi bwatewe inkunga n'igihugu cya Suède, ikorwa ryabwo rigirwamo uruhare n'abanyeshuri b'abanyarwanda bize muri icyo gihugu bishyurirwa amashuri binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program.

Bamwe mu barangirije muri Kaminuza zo muri Suède binyuze muri ubu bufatanye, ubu ni abayobozi bafite imyanya ikomeye mu nzego zitandukanye mu Rwanda, harimo za minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b'ibindi bigo bya Leta ndetse n'indi myanya ikomeye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabanjirije iyi nama, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, bavuze ko bishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize binyuze muri ubu bufatanye, ndetse ko ibihugu byombi bigifite ubushake wo kubukomeza hakagira n'ibindi bikorwa birimo kongera umubare wa kaminuza zibwongerwamo.

Ku ruhande rw'u Rwanda, Inama y'igihugu y'ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), IKigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n'abandi, bari mu bafatanyabikorwa b'iyi gahunda, mu gihe Suède nay o ifite mu ubufatanye bwa Kaminuza zo muri icyo gihugu no hanze yacyo.

UR-Sweden Program iri mu cyiciro cyayo cya Kane cyatangiye mu mwaka wa 2019 kugeza muri 2026, cyari giteganyijwe gusozwa muri 2024 ariko gikomwa mu nkokora n'impamvu zitandukanye zirimo n'icyorezo cya Covid-19.

Ubufatanye bw'u Rwanda na Suède bwateje imbere urwego bw'ubushakashatsi mu Rwanda
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko iyi nama y'iminsi itatu ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho no gusuzuma icyakorwa ku bitaragerwaho
Prof. Gunilla Krantz yavuze ko hari icyizere ku mpinduka nziza zizakomeza kuzanwa n'ubu bufatanye harimo no kurandura ubukene mu gihugu
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, ashimira ubufatanye bw'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-suede-bishimiye-ibyagezweho-mu-bufatanye-bw-imyaka-20

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)